Nyarugenge: Abafatanyabikorwa biyemeje kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana

Imirimo ikoreshwa abana ikomeje kuba ikibazo mu Karere ka Nyarugenge, umuryango Children Voice Today (CVT), uharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abana mu karere ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, bakaba biyemeje kurangiza burundu iki kibazo.

Inzego z'Ubuyobozi n'abafatanyabikorwa biyemeje kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana
Inzego z’Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa biyemeje kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana

Mu nama ngarukamwaka bagiranye n’abafatanyabikorwa b’akarere mu mpera z’icyumweru gishize, Innocent Ntakirutimana, Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurengera abana muri CVT, yasobanuye ko ikibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana kikigaragara henshi, aboneraho gusaba ko hajyaho ingamba zo gukumira no kukirandura burundu.

Yagize ati “Twese dukeneye guharanira uburenganzira n’inyungu z’abana kuko turacyafite abakoreshwa imirimo irenze ingano n’imyaka yabo. Iyi nama n’abafatanyabikorwa igamije gusuzuma uko ibintu bihagaze ubu, imbogamizi zihari ndetse no gutegura gahunda yo kurandura burundu imirimo mibi ikoreshwa abana.

Umwana witwa Steven Nshuti, ufite imyaka 16, akaba n’umunyamuryango wa ’Amizero’ rimwe mu matsinda yo mu nzego z’ibanze yashinzwe na CVT mu rwego rwo gusuzuma, kunganira no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana, na we yemeza ko imirimo mibi ikoreshwa abana ari ikibazo kikibangamiye uburenganzira bwabo.

Nshuti agira ati “Turacyabona abana bikorezwa imizigo iremereye y’umuceri n’ibirayi, kandi babikora banahembwa udufaranga duke tutanashobora kugira ikintu icyo ari cyo cyose tubamarira.

Arongera ati “Turasaba abayobozi bireba kugira icyo bakora kuri iki kibazo".

Hari abana bagikoreshwa imirimo mibi
Hari abana bagikoreshwa imirimo mibi

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana mu murenge wa Gitega, Odette Mukandahigwa, yavuze ko ikibazo gikomeye ari imyumvire kuri bamwe mu bagize umuryango, cyane cyane ababyeyi batita ku burenganzira bw’abana babo.

Yakomeje agira ati “Inzitizi zose zikigaragara zifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango. Nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ku bufatanye n’inshuti z’umuryango binyuze no mu migoroba w’ababyeyi, turashishikariza imiryango kujya igira ibiganiro mu muryango kuko ari bo bafite uruhare runini mu gukemura ikibazo”.

Uyu muyobozi yashimiye umuryango CVT ku bw’ibi biganiro ngarukamwaka, agaragaza ko ari imwe mu nzira zo gutuma imirimo mibi ikoresha abana ihagarara.

Itegeko ry’umurimo ryo mu 2018 mu ngingo ya gatanu rivuga ko imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi ari 16.

Rikomeza risobanura ko icyakora, umwana uri hagati y’imyaka 13 na 15, yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo (Stage).

Ibi bisobanuye ko umuntu wese ukoresha umwana uri munsi y’imyaka 16 atari ku mpamvu zavuzwe haruguru aba akoze icyaha.

Innocent Ntakirutimana, Umukozi muri CVT
Innocent Ntakirutimana, Umukozi muri CVT

Umwana uri hagati imyaka itanu na 12, we yemerewe gukora imirimo yo mu rugo idahemberwa nk’uko biteganwa n’ingingo ya karindwi mu mabwiriza ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka