Nyanza: Umuryango wasigaye iheruheru kubera inkongi y’umuriro
Umuryango w’uwitwa Mutambuka Yussuf w’imyaka 87 y’amavuko utuye mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza wibasiwe n’inkongi y’umuriro asigara iheruheru nyuma yo guhisha inzu ye n’ibikoresho yari atunze.
Uyu musaza wahuye n’iri sanganya mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 13/05/2014 yabwiye Kigali Today ko ibi byabaye adahari kubera ko yari yiriwe mu karere ka Huye yagiye kwivurizayo.
Asobanura iby’ibi byago yagize agira ati: “Nabaye nkigera iwanjye ntungurwa no gusanga abantu bahuzuranye ndetse n’inzu yanjye yose nasanze yarengewe n’umwotsi”.

Bamwe mu baturage bafatanyije n’inzego z’umutekano zirimo ingabo na polisi mu kugerageza kuzimya iyi nkongi y’umuriro batangaza ko uyu muriro wari ufite ubukana bwinshi akaba ari nabyo byatumye ibintu byaho wahereye birushashaho gukongoka.
Umwe mu baturage wari uhibereye afatanya n’abandi mu kuwuzimya wavuganye na Kigali Today yatangaje ko wari umuriro mwinshi cyane ariko ngo icyawongereye ubukana n’uko igisenge cy’iyi nzu cyari kigizwe n’ibikenyeri.
Ati: Bimwe mu bikoresho byari mu nzu twagerageje kubirokora ariko hari n’ibindi byinshi byahatikiriye birashya birakongoka”.

Agaciro k’ibikoresho byangirikiye muri iyi nzu kubera inkongi y’umuriro kugeza n’ubu ntikarabasha kumenyekana; nk’uko Ndatimana Hussein umwe mu bagize uyu muryango wahishije inzu arimo kubitangaza.
Inkongi y’umuriro ikaze yaherukaga mu karere ka Nyanza mu mpera z’umwaka wa 2013 ubwo inzu yo guturamo y’uwitwa Bizimana Joseph utuye mu murenge wa Busasamana yashyaga ndetse n’ibyo yari atunze byose bigahinduka umuyonga nawe ku bw’impamvu zitigeze zimenyekana usibye gukeka ko byaba byaratewe n’umuriro w’amashanyarazi ariko ikigo kiyashinzwe cya EWSA cyagaragaje ko ntaho byari bihuriye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|