Nyanza: Umupolisi ukekwaho kwiba amabati yafunzwe

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafunze by’agateganyo umupolisi Ndayambaje Germain kubera ko akwekwaho uruhare mu bujura bw’amabati yibwe tariki 15/03/2012 aho yarindaga.

Ayo mabati yari agenewe kubakira abatishoboye bavanywe muri Nyakatsi mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana, tariki 04/04/2012, rwategetse ko PC Ndayambaje Germain afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kuko hari impamvu zifatika zatanzwe n’ubushinjacyaha zerekana ko aramutse akurikiranwe ari hanze yacika ubutabera cyangwa agasibanganya ibimenyetso.

Ndayambaje yahise ajya gufungirwa by’agateganyo muri gereza nkuru ya Karubanda i Huye kugira ngo dosiye ye ikorwe neza maze ishyikirizwe inkiko zibifitiye ububasha.

Abafatanyije dosiye na Ndayambaje bamushinja kuba yarabahaye amabati ngo bayatware ariko we akabihakana. Ndayambaje kandi azira kuba ubwo ayo mabati yibwaga mu bubiko ari we wagombaga kuba ari ku burinzi nk’umupolisi ariko ntahaboneke. Ibyo urukiko rwabihuje n’imvugo ya Mizero Dieudonne uvuga ko uwo mupolisi yamuhaye amabati 21 ngo ayamutwarire.

Abandi baregwa muri iyo dosiye harimo AIP (Assistant Inspector of the Police) Birikunzira Issa, PC Hakizimana Jean Pierre, Mizero Dieudonne bahimba Salus na Ntegerejimana Vincent barekuwe n’urukiko nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwaho icyo cyaha cy’ubujura bafunzwe.

Abaturage baje kumva urubanza ku rukiko rw'ibanze rwa Busasamana
Abaturage baje kumva urubanza ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana

Urukiko rwasabye ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze ariko bategekwa kubahiriza amabwiriza arimo kutarenga mu karere k’aho umushinjacyaha ushizwe gukurikirana dosiye yabo akorera, kutarenga imbibe z’akarere ka Nyanza batabisabiye uburenganzira ku mushinjacyaha ushinzwe dosiye yabo naho PC Ndayambaje Germain we yahise afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Ubushinjacyaha bwabasabiraga bose uko ari bane gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera icyaha bakekwaho cyo kunyereza umutungo wa Leta ndetse n’ubufatanyacyaha kuri cyo.

Abakekwaho iki cyaha baramutse bahamwe nacyo buri wese yahanishwa igifungo kigeza ku myaka ibiri kuko ari icyaha cy’ubugome kivugwa mu ngingo ya 93 na 94 y’itegeko No 13/2004 ryo ku wa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka