Nyanza: Umuforomo yishe umuntu amuteye inshinge 3 ahita atoroka

Ngirabacu Desiré, umuforomo ku ivuriro “Gira ubuzima” riri mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, kuva mu gitondo cya tariki 26/01/2012, yaratorotse nyuma yo gutera urushinge umugabo witwa Muhigana Alphonse agahita ahasiga ubuzima.

Urupfu rwa Muhigana rwamenyekanye mu gitondo cya tariki 26/01/2012 ubwo uwo muforomo yatelefonaga umugore witwa Uzamukunda Appoline utuye mu gikari cy’iryo vuriro amumenyesha uko byagenze.

Ngirabacu Desiré amaze gutera urushinge Muhigana Alphonse agahita apfa yararanye n’uwo murambo muri iryo vuriro hanyuma mu gitondo cya kare afunga inzugi zose z’iryo vuriro maze azinga utwangushye imfunguzo azisigira Uzamukunda.

Uwo muforomo ageze mu karere ka Rusizi yahamagaye uwo mugore yasigiye imfunguzo amusaba gufungura akareba umurambo w’umuntu yasize akingiranye.

Akimara kumva ibyo uwo muforomo amubwiye, Uzamukunda yihutiye kujya gukingura iryo vuriro atungurwa no gusanga umurambo w’umugabo uryamishije ku gitanda ndetse n’urupapuro uwo muforomo yasize yanditse rumugeretse hejuru.

Urwo rupapuro rwari rwanditseho amagambo agira ati “ Uyu mugabo namuteye inshinge 3 za peniceline yivuza igisebe hanyuma ngiye mu cyumba gato ngo mupfunyikire ibindi binini nsaga arimo gusambagurika ahita apfa. Ku bw’impamvu z’umutekano wanjye nagiye kugira ngo abavandimwe b’uyu muntu batanyirenza kuko sinabakira nanjye bahita banyica. Umbwirire inzego z’umutekano ko nagiye ariko sinzatinda kwishyikiriza ubutabera”.

Uwo mugore akimara gusoma urwo rupapuro yahise ahamagara ushinzwe umutekano mu kagali ka Kiruri iryo vuriro riherereyemo maze nawe ahageze abimenyesha polisi yo mu karere ka Nyanza.

Polisi yatwaye umurambo wa Nyakwigendera mu bitaro bya Nyanza kugira ngo barebe icyamwishe. Umugore wa Nyakwigendera, Benimana Immaculee, avuga ko Polisi yamusezeranyije kuzamuha ibisubizo by’icyo Nyakwigendera (umugabo we) yazize tariki 29/01/2012.

umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kiruri iryo vuriro ribarizwamo, Mugabo Andrew, yatangaje ko ivuriro “Gira Ubuzima” ryari rimaze igihe ryarahagaritswe gukora kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’ubuzima.

Hari hashize iminsi ariko iryo vuriro ryongeye kwemerwa gukora nk’uko impapuro z’iryo vuriro zibigaragaza.

Nyakwigendera yari umukuru w’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindiwi i Rutete akaba apfuye asize umugore n’abana bane.

Umurambo wa Muhigana Alphonse washyinguwe kuri uyu wa gatanu tariki 27/01/ 2012 mu mudugudu wa karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka