Nyanza: PSD yatoye komite nshya
Mu nteko rusange y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ( PSD) yateraniye mu karere ka Nyanza tariki 06/10/2012, abanyamuryango batoye komite nshya iyobowe na Jean Claude Niyonzima.
Amatora y’ishyaka PSD mu karere ka Nyanza yari igizwe n’abarwanashyaka 75 bari baturutse mu mirenge n’utugali dutandukanye tugize ako karere. Muri ayo matora kandi hanatowe komite nkemurampaka igizwe n’abantu batatu ndetse na nyobozi igizwe n’abantu batanu bose bo mu ishyaka rya PSD.
Mu karere ka Nyanza, bamwe mu barwanashyaka ba PSD bashyirwaga mu mujwi na bagenzi babo ko badatangira imisanzu igihe abandi ntibagire icyo batanga kandi iyo bayatanze biba bumwe mu buryo butuma ishyaka rikura ndetse rikagera kuri byinshi.
Muri iyi nteko rusange y’ishyaka rya PSD mu karere ka Nyanza yayobowe na Visi Perezida wayo ku rwego rw’igihugu depite Mukakanyamugenge Jacqueline, abanyamuryango basabwe gutanga imisanzu bashishikaye ngo bashyigikire ishyaka ryabo.

Bamwe mu barwanashyaka babanje gusaba ko abiyamamaza basuzumwa ko batanga imisanzu ku gihe kandi nta bukererwe ariko nyuma biza kuvanwa mu bintu by’ingenzi byasabwaga abiyamamaza kuko iyo bikorwa hari gusigara bake mu bashakaga imyanya y’ishyaka.
Abakandida basabwe kujya imbere y’abarwanashyaka bagenzi babo babagezaho imigabo n’imigambi yabo bafite mu gihe baba bemerewe kujya muri komite yo ku rwego rw’akarere ka Nyanza.
Kayiranga Emmanuel umwe mu bitabiriye inteko itora y’ishyaka rya PSD mu karere ka Nyanza avuga ko iyi komite nshya y’iri shyaka bayitegerejeho kuzahindura byinshi rigakosora amwe mu makosa yakozwe na komite icyuye igihe.
Yagize ati: “Twifuza ko iyi komite yatowe yazageza abarwanashyaka ku mibereho myiza nk’uko izina ryacu ribivuga ko tuyiharanira”.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Honorable semuhungu athanase avuyemo ni uko nta kundi niyiruhukire atange umwanya aba jeune bayobore ishyaka kandi igihe ni iki wa mugani wabo