Nyanza: PAC yashimye akarere ko kakosoye ibyo kanenzwe n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imali

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite (PAC), kuri uyu wa 23 Gashyantare 2015 bashimye intambwe imaze guterwa n’Akarere ka Nyanza mu gukosora amakosa kari kanenzwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta ya 2012-2013.

Itsinda ry’aba badepite bayobowe na Depite Kankera Marie Josée bari mu Karere ka Nyanza bagiranaga ibiganiro n’abafite aho bahuriye n’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta muri ako karere.

Abadepite bagize PAC mu biganiro n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza.
Abadepite bagize PAC mu biganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza.

Hon. Kankera Marie Josée avuga ko basuye Akarere ka Nyanza ku mpamvu zo kugira ngo harebwe ko amakosa kavuzweho muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta yaba yarakosowe nk’uko na Komisiyo ya PAC yari yabibasabye ubwo abarebwa n’iki kibazo mu karere batumizwaga kwitaba mu Nteko kugira ngo bahatwe ibibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagaragarije abadepite bagize PAC ko nyuma yo kunengwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imali n’Umutungo bya Leta hari ibyakosowe ndetse n’ibikirimo gukosorwa.

Amwe mu makosa akarere kanengwaga ngo harimo ajyanye n’imyandikire y’ibitabo by’ibaruramari yakosowe ndetse n’abagize uruhare muri ayo amakosa bagahanwa.

Ngo banakoseye kandi amakosa yari yagaragaye mu micungire ya Farumasi y’akarere arebana no kutuzuza neza ibitabo by’ibaruramari.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwagaragarije abadepite bagize PAC ko nyuma yo kunengwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari n’umutungo bya Leta bafashe gahunda yo kuvugurura imikorere ndetse n’abakozi bakoze ayo makosa bagahabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi birimo gukatwa ¼ cy’umushara wabo w’ukwezi no kwihanangirizwa.

Akarere kashoboye kwereka abadepite bagize PAC ko hakosowe amakosa yari yarabagaragayeho bayakosoye ku gipimo cya 85% asigaye na yo ngo bakaba bari gushyira ingufu mu kuyakosora.
Jean Pierre Twizeyeyezu

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 5 )

azira inzego zibanze nkakagari kanyanza gahora gafunze iyo ubahamagaye bakubwira kobarimunama

nema yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Amakosa kuyakosora se ni ukwishyura ibyangiritswe,i nyanza bararya bakanatikura,byose!

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

mere abdallah congratulations. Igisigaye n’ukwita kuri abo banyamakosa ubereye boss kuko utarebye neza bazaguta mu manga kuko akenshi ibibera kuri terrain utabimenya kandi ariho amanyanga abera

john yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

rega nubundi amakosa abaho ahubwo kudakosora amakosa niryo kosa rikomeye. Bravo ku karere ka nyanza

Laurent yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

ubwo bakanenze kakisubiraho ni amahire gusa gaharanire ko ibyabaye bitazongera kugaragara ukundi

mbanza yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka