Nyanza: Nyobozi y’umudugudu wesheje umuhigo wa mituweli mbere yabiherewe ibihembo

Komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yahawe smartphone nk’igihembo cy’uko umudugudu bayobora wabimburiye indi mu kwitabira mituweli 100%.

Abagize komite nyobozi y'Umudugudu wa Karehe bahawe smartphone
Abagize komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe bahawe smartphone

Umukuru w’umudugudu yahawe smartphone bakandamo iyo hari ibyo bashaka kwandika cyangwa gukora bayifashishije (touch screen), abandi bane bafatanyije bo bahabwa intoya zigira aho bakanda habugenewe (touches).

Hahembwe na mutwarasibo w’isibo y’Icyerekezo yo mu Mudugudu wa Gisake na ho ho mu Kagari ka Gacu mu Murenge wa Rwabicuma, ari na yo yabimburiye ayandi mu kwesa umuhigo wa mituweli muri Nyanza. Yahawe inkweto zifashishwa n’abahinzi n’aborozi bakunze kwita bote (bottes), n’umutaka.

Abahembwe bose bavuga ko ubukangurambaga bakoze bakagera ku ntego biyemeje ku gihe biri mu byo bagomba ababatoreye kubayobora, ariko nanone ngo kuba babihembewe byarushijeho kubagaragariza ko umurimo bakora uhabwa agaciro.

Naho ku bijyanye n’uko bitwaye ngo babashe kwesa umuhigo wa mituweli ku gihe, bavuga ko babikesha ubukangurambaga bwo kugaragariza abo bayobora akamaro ko kugira ubwishingizi mu kwivuza, ariko cyane cyane kwibumbira mu matsinda batangiramo amafaranga ya mituweli.

Martin Semana uyobora isibo y’Icyerekezo ati “Twifashishije ubukangurambaga bugaragariza abo tuyobora ko ufite mituweli atarembera mu rugo, ariko twifashishije n’itsinda ry’isibo ry’ubwizigame buri munyamuryango azigamamo amafaraga, ku buryo mu kwa karindwi twari twararangije kwishyura”.

Yunganirwa na Sophie Vuguziga uri muri komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe, ugira ati “Mu gihe cyo gutangira mituweli abanyamuryango bagize itsinda, hari ababa batageze ku ntego yabo. Abo turabaguriza bakazasigara bishyura”.

Vuguziga avuga ko hari n’igihe mu gihe cyo kwishyura mituweli haboneka ubura makeya ngo yuzuze amafaranga asabwa yose, kandi wenda afite ingorane zo kuyabona, bagenzi be bakamuremera bakamutangira 1000 cyangwa 2000 abura”.

Abatari mu matsida yo kwizigamira mituweli na bo, amasibo abakurikiranira hafi, bagahora bibutswa kuyishyura.

Vuguziga yishimira ubu buryo bwo kwegeranya amafaranga ya mituweli mu matsinda basigaye bifashisha, kandi ngo babigiriwemo inama n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akakagari batuyemo ka Gacu.

Ati “Kubona amafaranga ya mituweli mbere byaratugoraga cyane, twabona abayobozi baje kutubaza ibya mituweri, tukiruka”.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza, abamaze kwitabira gutanga amafaraga ya mituweli ni 93.2%. Icyakora, hari n’abageze kure bazigama aya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mitiweli mu Karere kacu yahinduye amateka, uyu mwaka abaturage bose twitabiriye kuyitanga nubwo rwose hari muri corona.

Akarere kakoze huhemba ABATANZE abandi kurangiza kwishyura Mitiweli

Ariko kazahembe n’umukozi uyishinzwe kuko yarakoze kandi neza

Claver yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka