Nyanza: Mu kwezi k’urubyiruko abakobwa bazakangurirwa kunanira ababashuka

Mu karere ka Nyanza igikorwa cyo gutangiza ukwezi k’urubyiruko cyagarutse ahanini ku bishuko abakobwa bahura nabyo bakangurirwa kunanira ababashuka.

Uku kwezi k’urubyiruko kwatangijwe ku rwego rw’Akarere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 umuhango wari witabiriwe n’urubyiruko rusaga 200 rwo muri uwo murenge.

Urubyiruko rwabonye n'umwanya wo kwidagadura.
Urubyiruko rwabonye n’umwanya wo kwidagadura.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza, Kayigambire Theophile, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere muri iki gikorwa yagarutse ku bibazo abakobwa bahura nabyo iyo baguye mu moshya y’ababashuka.

Yakomeje avuga ko mu bihe by’ibiruhuko abakobwa bashobora guhura n’amoshya y’urungano rwabo cyangwa abandi bantu babaruta bose baba bagamije kubashora mu bikorwa bizabagiraho ingaruka.

Mu mvugo yuje impanuro yavuze ko mu gihe umukobwa atewe inda itateguwe haba haari ibyago byinshi byo kuba yakurizamo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yagize ati “Aho inda yinjirira na SIDA irahinjirira maze imigabo n’imigambi yawe ikarangira gutyo maze ejo heza wateganyaga hakangirika.”

Kayigambire atanga impanuro ku rubyiruko.
Kayigambire atanga impanuro ku rubyiruko.

Kayigambire yavuze ko gushyiraho ukwezi k’urubyiruko ndetse rugahabwa ibiganiro ari nako rugira uruhare mu mirimo imwe n’imwe y’amaboko yo gufasha abatishoboye bibaha kugira icyo bakora.

Uyu muyobozi wavuze ko arimo asatira imyaka 40 y’amavuko yatangaje ko urungano rwe rwo hambere mu Rwanda rwakoreshaga ibiruhuko mu bikorwa yise ko ari ukubungera (kujya hirya no hino nta cyo gukora uhafite).

Ati “Ubuzima nk’ubwo ntabwo dushaka ko urubyiruko rw’ubu rubaho gutyo kuko rufite icyerekezo gitandukanye n’icyabo muri icyo gihe.”

N’ubwo urubyiruko rw’abahungu ngo rutanganya ingaruka n’abakobwa nabo yarusabye kugira intumbero nzima bagatekereza ejo heza habo.

Bamwe mu bakobwa bahawe izi mpanuro berekanye ko zibakoze ku mitima bavuga ko biteguye kunyurwa n’ubuzima babayemo kuko iyo batanyuzwe ariho hava kugwa mu moshya.

Muri uku kwezi k’urubyiruko kuzangira ku wa 24 Ugushyingo 2015 hirya no hino mu Rwanda urubyiruko ruzahabwa imyitozo ngororamubiri, ibiganiro, ibitaramo ndetse banagire n’imihigo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka