Nyanza: MIFEM yasuye abana b’imfubyi za Jenoside birera irabahumuriza

Abagore n’abakobwa bo mu ishuli ryisumbuye rya College de Gitwe bibumbiye mu muryango (MIFEM) ku mugoroba tariki 05/05/2013basuye abana b’imfubyi za Jenoside birera batujwe mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza barabahumuriza.

Abo bagore n’abakobwa bagize umuryango MIFEM bavuga ko basuye izo mfubyi binyuze mu gikorwa cya tombora bakoze maze ibeberekezaho.

Ngo mbere yo kubasura bari bahisemo imidugudu itanu yo mu turere twa Ruhango na Nyanza n’uko batomboye bagwa kuri abo bana b’imfubyi za Jenoside bibana bo muri Nyanza; nk’uko Utamuriza Gisele ukuriye uwo muryango abitangaza.

Bagejejweho ijambo ry'ihumure banahabwa ibitabo bya Bibiliya.
Bagejejweho ijambo ry’ihumure banahabwa ibitabo bya Bibiliya.

Mu byo bumvaga ko abo bana bakeneye kurusha ibindi ngo byari ijambo ryo kubahumirira cyane cyane muri ibi bihe cy’iminsi 100 bibukamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye inshuti, abavandimwe ndetse n’abari ababyeyi babo.

Ijambo ryo guhumuriza imitima y’abo bana b’imfubyi za Jenoside zirera ryavanwe muri Bibiriya basobanurirwa ko ntacyo bagomba gutinya ngo bibaze icyo bari burye n’icyo bari bwambare.

Hifashijwe ayo magambo ndetse n’indirimbo zinyuranye abo bana b’imfubyi za Jenoside zirera babwiwe ko batagomba kwiganyira mu mibereho yabo ya buri munsi ngo bitume batigirira icyizezere cy’ejo hazaza heza.

Abanyeshuli bagize itsinda rya Mass Choir baririmba indirimbo yabo bise “Ntukihebe”.
Abanyeshuli bagize itsinda rya Mass Choir baririmba indirimbo yabo bise “Ntukihebe”.

Amagambo yo kubahumuriza yajyanye n’ibikorwa bifatika

Uretse ubwo buryo bwo kubahumuriza mu magambo bwakoreshejwe banabashyikirijwe ibintu bifatika birimo ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’ishuli n’isuku hiyongereyeho na Bibiliya ndetse n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho yayo ariko byari ibyo mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda.

Harerimana Jean de Dieu wari uhagarariye abo bana b’imfubyi za Jenoside zirera yatangaje ko mu izina rya bagenzi be bishimiye uko igikorwa cyo kubasura cyagenze bakaza kubasura babazaniye ijambo ry’ihumure ndetse hiyongereyeho n’ibikorwa bifatika bitari amagambo yonyine.

Babahaye impano y'ibikoresho bitandukanye.
Babahaye impano y’ibikoresho bitandukanye.

Yagize ati: “Ijambo ry’ihumure rirakiza niyo mpamvu imitima yacu ihora irifitiye inyota tukicara dutegereje umuntu wese waritugezaho ariko siko buri gihe bitugendekera ngo tubone abarituzaniye”.

Uhagarariye abo bana b’imfubyi za Jenoside yashimiye cyane abo bagore n’abakobwa baje kubasura. Ku ruhande rwabo babasezeranyije ko ubutaha bazagaruka nabo basanga hari intambwe bamaze gutera mu iterambere.

Abo bana birera bavuze ko kuba basuwe n’abagize umuryango wa MIFEM ndetse bakabazanira n’ijambo ryo guhumuriza imitima hiyongereyeho n’ibindi bikoresho bifatika ngo byaberetse ko hari ababatekereza kandi babifuriza kuzagira icyo bigezaho cyiza mu buzima.

Bamwe mu bana b'imfubyi za Jenoside birera batuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu bana b’imfubyi za Jenoside birera batuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Umudugudu w’abana b’imfubyi za Jenoside batujwe mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ugizwe n’imiryango 10 yibumbiyemo abantu 36 muri bo harimo abarangije kwiga, abagikomeje kwiga ndetse n’abacikije amashuli kugira ngo bashobore kubona uburyo bitaho barumuna babo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mubere abandi urugero mukuremera imfubyi za genocide ibyiringiro byo kubafasha kwigira imana ibahe umugisha

samka yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

Mbega igikorwa cy’indashyikirwa!
Imana izabihembere kuko niyo yonyone igena agaciro k’igikorwa gikozwe n’umutima utarryarya.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

ndashima cyane MIFEM n’ ubuyobozi Bwa college Advantiste de Gitwe n’urwego rwibanze rwaho bagaragaje igikorwa cy’ubumuntu mukwifatanya n’abariya bana n’ibindi bigo ndetse n’imiryango itandukanye n’undi wese wumva ko yasigaye ntacyo yatanze igikorwa nka kiriya tukigire icyacu dukomeza kw’igira.

micomyiza yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Aba badam n’abakobwa bakoze igikorwa kiza. bigaragara ko MIFEM ikataje mu iterambere ry’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ndetse n’igihugu cyose muri rusange.

n’ubundi abantu bakeneye guhumurizwa n’ijambo ry’Imana riherekejwe. Bana rero izi bibiliya muhawe muzibyaze umusaruro kdi muhumurizanye muhumuriza na bagenzi banyu, kuko Yesu niwe utanga ihumure ryo mumutima.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka