Nyanza: Imihigo mikeya ni yo itareshejwe uko byifuzwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ku mihigo 95 basinye, iyo batabashije kwesa uko babyifuzaga mu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira wa 2020-2021 ari mikeya cyane.

Erasme Ntazinda, umuyobozi w'Akarere ka Nyanza
Erasme Ntazinda, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza

Umuhigo wo gutanga serivise z’Irembo, uwo kwitabira ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli ndetse n’uwo kugaruza umutungo wa Leta, ni yo Akarere ka Nyanza katabashije kwesa uko byifuzwaga, kuko nk’uwa serivise z’Irembo bawugezeho ku rugero rwa 97%, uwa mituweli bakawugeraho kuri 95,4%.

Akomeza agira ati “Kugaruza imitungo Leta yatsinzemo abantu mu manza mu by’ukuri ni umuhigo watugoye. Twari dufite intego yo kugaruza miliyoni 129, ariko twagaruje atagera kuri miliyoni.”

Kandi ati “Ni umuhigo wagoranye kuko abagombaga kwishyuzwa ari abantu bari bafatiwe mu kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, harimo urumogi na kanyanga. Ni abantu usanga nta kintu batunze, nta n’icyo wabakuraho. Hari abagifunze, hakaba n’abo dufasha kurusha ko bakwishyura.”

Mu mihigo bagezeho 100% banishimira, harimo uwo kuba bwa mbere mu mateka ya Nyanza, Akarere karabashije kwinjiza amafaranga y’imisoro asaga miliyari, kuko 1.058.370.219 bari bahigiye bamaze kuyinjiza.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari bari binjije miliyoni 924, naho mu wawubanjirije ho bari binjije miliyoni 870.

Mu yindi mihigo bagezeho 100% kandi, harimo uwo kuba nta mukozi wa Leta ufite amafaranga ya Sacco yarengeje igihe cyo kwishyura.

Umuyobozi w’Akarere Ntazinda Erasme ati “Byagendaga bigaragara ko hari abakozi ba Leta bambura Sacco bagasa n’abayihejeje, ariko uyu munsi nta mukozi wa Leta wo mu Karere ka Nyanza ufite amafaranga ya Sacco yarengeje igihe cyo kwishyura.”

Mu mihigo besheje kandi hari n’iyo bafashijwemo n’abafatanyabikorwa batanze miliyari 3 na miliyoni 141, angana na 15% y’ingengo y’imari yose y’Akarere.

Pasiteri Louis-Pasteur Kabayiza
Pasiteri Louis-Pasteur Kabayiza

Pasiteri Louis-Pasteur Kabayiza, Visi Perezida w’ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Nyanza, avuga ko izo miliyari eshatu zakoreshejwe mu bikorwa binyuranye harimo guhugura amakoperative y’abahinzi mu bijyanye no kubika neza no gutunganya umusaruro, gutoza abantu gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka, kubaka amarerero n’aho gukarabira mu rwego rwo kurwanya Coronavirus, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka