Nyanza: Imibereho myiza y’abaturage yahariwe igice kinini cy’ingengo y’imali itaha

Akarere ka Nyanza kahariye igice kinini cy’ingengo y’imali y’umwaka utaha wa 2012-2013 kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kugira ngo barusheho kubaho neza banihuta mu iterambere rirambye kuri buri wese.

Inama Njyanama y’aka karere yateranye tariki 29/06/2012, yahariye ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage miliyoni zigera kuri 951 z’amafaranga y’u Rwanda muri miliyari zirenga icyenda aka karere kahawe.

Aka karere kongereweho miliyari zigera kuri ebyiri muri uyu mwaka ugereranyje na miliyari zirenga irindwi kari kahawe mu ngengo y’imali iheruka ya 2011-2012, kugira ngo imibereho myiza y’abaturage izarusheho kwitabwaho birenze uko byari bimeze.

Abdallah Murenzi yavuze ko ingengo y’imali ya 2012-2013 igabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi aribyo iterambere ry’umujyi n’iryicyaro, byose bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yakomeje avuga ko mu gice cy’icyaro imbaraga zizashyirwa cyane mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, amashyamba, gutunganya imihanda ihuza imirenge no kugeza amashanyarazi aho ataragezwa, hirya no hino mu mirenge igize aka karere.

Hazanubakwa ibigo nderabuzima mu mirenge ya Mukingo na Kibilizi n’amasoko ya kijyambere, rimwe ahitwa Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi n’irindi ry’ahitwa mu Butansinda mu murenge wa Kigoma.

Murenzi yakomeje atangaza ko akarere ka Nyanza kazanarushaho kugeza amazi meza mu bice by’amayaga, kubera ikibazo bakunze guhura nacyo bakayabura cyane cyane mu bihe by’impeshyi.

Ati: “Icyo nakwizeza abaturage b’amayaga ni uko mu bibazo biduhangayikishije harimo nicyo kubagezaho amazi meza”.

Ayo mazi meza mu bice by’amayaga azahagezwa ku bufatanye bw’akarere ka Nyanza n’abafatanyabikorwa bako bo muri urwo rwego, barimo EWSA n’umushinga LV WATSAN.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni sawa kabisa kuko imibereho myiza y’abaturage igomba kwitabwaho rwose!!!!! Bravo Nyanza Bravo Rwanda uri nziza

yanditse ku itariki ya: 30-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka