Nyanza: Horizon Express yari ihitanye umumotari mu mvura y’utujojoba
Imodoka ya kompanyi Horizon Express yari itwaye abagenzi, yavaga mu mujyi wa Kigali ijya mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 12/10/2012, yari ihitanye umumotari mu mvura yari itangiye kujojoba aka karere.
Uwo mumotari yari kuri moto yambaye purake RB 699 N ageze mu ikorosi riva mu mujyi wa Nyanza akubitana n’imodoka ya Horizon Express ifite purake RAB 548, iramuhutaza aranakomereka bikomeye.
Impanuka ikimara kuba Juma Shirubute wari utwaye iyo moto yahise akorerwa ubutabazi bw’ibanze, agezwa mu bitaro bya Nyanza abifashijwemo n’umushoferi w’iyo bisi uzwi ku izina Pasteur.
Twagirimana Jean Pierre, wari mu mododa yicaye hafi y’umushoferi, yavuze ko ntako atagize ngo babisikane ariko umumotari akitambika imbere y’imodoka yageragezaga kumuhunga ariko bikaba iby’ubusa.

Ati: “Umushoferi akibona ko umumotari asa nk’ushaka kwiyahura yamuhunze ariko undi agenda arushaho kumusatira nicyo cyateye impanuka gusa umunsi we ntiwari wageze naho ubundi yagombaga gupfa nta kabuza”.
Inshuti n’abavandimwe baho uwo mumotari atuye bahise bihutira kumugeraho kwa muganga ariko ntibabasha kumubona ngo barebe uko iyo mpanuka yamugize, kuko yari acyitabwaho n’abaganga.

Bamwe muri bo bavuga ko Juma Shirubute nta bibazo yari afite mu buzima bwe bwari busanzwe ku buryo byatuma agerageza kwiyahura mu modoka, nk’uko abari muri iyo modoka yamugonze babimushinjaga.
Mu modoka ya Horizon Express nta muntu n’umwe wigize agira icyo aba usibye kwangirika kwayo kwabayeho amatara y’imbere akavamp na moto yahise yangirika bikabije.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ha ha ha Eva arantangaje pe uzi kwitegereza bya hatari kuko Afande nanjye ndabona yumiwe
ko mbona afande byamutangaje se nibwo yarabonye impanuka bwa mbere!!!!!!!.