Nyanza: Horizon Express yagonze umunyegare

Imodoka ya Horizon Express yakoreye impanuka ahitwa i Mugandamure mu karere ka Nyanza igonga umunyegare asigara ari intere mu isanganya ryabaye 11h13 z’amanywa kuwa kabiri tariki 20/03/2012.

Iyo modoka yakoze impanuka yambaye RAB 184 U yari itwawe n’umushoferi witwa Ndayisaba Justin wavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyanza naho umunyegare yerekeza mu murenge wa Kigoma.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko umunyegare ariwe wari mu makosa kuko mu muhanda wa kaburimbo yagendaga adigadiga kugeza ubwo iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ayiroshyemo ikamugonga.

Tariki 21/03/2012 Ndayisaba Justin, umushoferi wa Horizon Express, yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’umuntu uwo munyegare yari ahetse wasimbutse igare ririmo rigenda noneho uwari uritwaye rikamukoresha muzunga.

Ntakirutimana Elias w’imyaka 21 wagonzwe n’iyo modoka ya Horizon Express yasigaye ari intere kuko bimwe mu bice by’umubiri we byasigaye ari imyase ahita ajyanwa mu bitaro bya Nyanza atabasha kuvuga ariko ku bw’amahirwe abari mu modoka nta n’umwe wakomeretse.

Mu gitondo tariki 21/03/2012 ubwo Ntakirutimana Elias twamusangaga mu bitaro bya Nyanza yari atangiye kugarura ubwenge ariko atibuka uburyo yagejejwe muri ibyo bitaro bitewe n’ihungabana yatewe n’iyo mpanuka.

Abajijwe uko byagenze yihanganye ariko ubona ko nta ntege yifitiye asubiza mu ijwi rito cyane agira ati “Ubu nanjye sinzi uko nagejwejwe aha gusa icyo nibuka n’uko nari ntwaye igare mu muhanda wa kaburimbo ariko ibyakurikiyeho ntacyo mbiziho”.

Iyo mpanuka ya sosiyete Horizon Express yabaye mu karere ka Nyanza ije yiyongera ku yindi iheruka kuba mu karere ka Kamonyi yaguyemo abantu 9 abandi 46 bagakomereka bikabije tariki 16/03/2012 ahagana mu ma saa sita z’amanywa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese iki kinyamakuru mwazacyise Nyanza matin ko muhibanda cyane?

Nyanza yanditse ku itariki ya: 21-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka