Nyanza: Bujuje umuhanda wa kaburimbo uzongera ubwiza bw’Umujyi
Akarere ka Nyanza ko mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ko byinshi mu byo kari karahize mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 byagezweho, ari byo byari birimo n’uwo muhanda wa kaburimbo uzatahwa muri iki cyumweru cyo kwibohora ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye.
Uwo muhanda uzatahwa ni uwubatswe mu mujyi wa Nyanza, ari wo wa Maranatha-Gihisi-Mugonzi, ufite ibirometero 3.9 ukaba waratwaye asaga miliyari imwe na miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko uwo muhanda watumye mu mujyi wa Nyanza bagera ku birometero 17 by’imihanda ya kaburimbo, ngo iyo mihanda ikaba ari yo igize igice kinini cy’iyiri muri uwo mujyi.
Ngo ni igikorwa cyishimiwe cyane n’ubuyobozi ndetse n’abaturage b’ako karere kuko cyongera ubwiza bw’umujyi wa Nyanza usigaye ugendwa cyane kubera amateka ubumbatiye, ari na yo mpamvu bahisemo ko uwo muhanda utahwa muri iki gihe cyo kwizihiza isabukuru kwibohora igiye kuba ku nshuro ya 26.
Ikindi ngo mbere y’uko iyo mihanda yubakwa, uwo bagiraga wa kaburimbo ni uwanyuraga muri ako karere wa Kigali- Huye-Akanyaru gusa, kandi na wo ukakanyuramo ku gice gito.
Mu bindi byishimirwa ni inzu zubakiwe abatishoboye, aho inzu imwe iba igenewe kwakira imiryango ine (4 in One). Hubatswe inzu zo muri ubwo bwoko zirindwi (7) mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muyira (IDP Model Village).
Buri imwe muri izo nzu ifite agaciro ka miliyoni 55 z’Amafaranga y’u Rwanda, zose zikaba zaratwaye miliyoni 385 z’Amafaranga y’u Rwanda, zikaba zararangiye neza zirimo n’ibikoresho byose bikenerwa mu nzu.
Ikindi gikorwa kiri mu bigomba gutahwa ni ubwanikiro bwa kijyambere bw’imyaka, aho bwubatswe muri buri murenge w’ako karere ndetse hakaba n’iyubatswemo uburenze kamwe mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hafatwa neza umusaruro kuko ngo bari bafite imbogamizi zo kubona aho kwanika imyaka heza hatuma itangirika.
Ubwanikiro bwubatswe bwose hamwe ni 19, bumwe bukaba bufite agaciro ka miliyoni zisaga gato cumi n’eshanu (15,235,409) z’Amafaranga y’u Rwanda, naho bwose bukaba bwaratwaye miliyoni zisaga magana abiri na mirongo inani n’icyenda (289,472,785) z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 usojwe Akarere ka Nyanza kageze kuri 97.4% mu gukoresha ingengo y’imari kagenewe.
Inkuru zijyanye na: kwibohora26
- Perezida Kagame yashimiye ababohoye u Rwanda
- Tariki 01 Ukwakira 1990: Twibukiranye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda
- Gupfusha abasirikare n’abayobozi ntibyaduciye intege – General Kabarebe
- Kibonge cya Musituni ntiyaciwe intege no kwiga wenyine mu bana 23 bavukana
- Rwamagana: Barishimira imihanda ya Kaburimbo yongerewe mu mujyi n’inzu zubakiwe abatishoboye
- Ruhango: Abatishoboye bubakiwe inzu zizatuma bagira imibereho myiza
- Uyu musozi waradufashije kuko twabaga tureba ibirindiro byose by’umwanzi - Lt Col (Rtd) Ndore Rulinda
- Muhanga: Inzu z’abatishoboye n’ibiraro byo mu kirere bujuje ni intambwe ishimishije mu kwibohora
- Mfite icyizere cyo kuzandika amateka ku rugamba rwo kwibohora – Perezida Kagame
- #Kwibohora26: Iburengerazuba bibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage
- Uyu munsi ndamutse mpfuye nabwira ababyeyi banjye ko ibyo barwaniye byagezweho – Tom Close
- Gisagara: Barashimira Perezida Kagame kubera ikusanyirizo ry’amata begerejwe
- Kamonyi: Barishimira umuyoboro w’amazi meza n’inzu z’abatishoboye bujuje
- Intama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi ntiyari umupfumu wacu - Gen. Kabarebe
- #Kwibohora26: Ibikorwa biteza imbere abaturage byatwaye Miliyari 88 FRW
- Nyagatare: Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame hagarutswe ku ishingwa ry’umutwe w’ingabo zabohoye igihugu
- #Kwibohora26: Ibikorwa remezo bya Siporo byariyongereye, Abanyarwanda barasusuruka
- Kurwanya COVID-19 ni urundi rugamba tugomba gutsinda - Perezida Kagame
- Nyagatare: Perezida Kagame yasobanuriwe impamvu ibitaro bya Gatunda byadindiye
- Impundu zitashye i Butahwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|