Nyanza: Bishimiye kugabirwa inka kuko bazitezeho ubukungu

Mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, hari abishimira kuba na bo baragabiwe inka, kuko bazitezeho amata n’ifumbire ihagije babonaga bibahenze, bityo bakaba bazitezeho ubukungu.

Abahawe inka bishimiye ko mu gihe gitoya zizahita zibyara zikabungura
Abahawe inka bishimiye ko mu gihe gitoya zizahita zibyara zikabungura

Abo ni ababyeyi 18 kuri 250 bafite abana bafashwa n’umuryango Compassion International, mu mushinga wayo RW 0802 ukorera mu Kagari ka Gahombo, Umudugudu wa Serivise, bagize amahirwe yo gutombora kuba ari bo bahabwa inka n’uyu muryango. Bazishyikirijwe ku wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023.

Nk’uko aba babyeyi babyivugira, litiro y’amata ngo bayigura amafaranga 500, ku buryo ukubitiye ku kuba izuba ryacanye mu bihe byashize, ryaratumye kubona ibyo kurya ubu bigoranye, n’abenshi bakaba barya rimwe gusa ku munsi, amata yo agurwa n’abifite gusa, ab’abakene bakabera aho.

Akimara kwakira inka yagenewe, Judith Byukusenge yagize ati “Abana banjye bazahita bazanzamuka, bave mu mirire mibi, na bo babashe kugira agasura keza nk’ak’abana banywa amata. Urebye ubu batayanywa nta sura nziza baba bafite. Nanjye nzagira agasura keza, kuko burya uwanyoye amata ashisha yumva.”

Ifumbire na yo, ngo kubona ihagije ufite aho guhinga hanini ntibyoroshye kuko abenshi ari aboroye amatungo magufi atanga nkeya, inka na zo zikaba zorowe na bakeya.

Eugène Niyigaba na we ati “Muri iyi minsi, ifumbire iragurwa. Nshimishijwe n’uko ntazongera kuyigura. Ifumbire yuzuye aga ‘Hilux’ gatoya cyangwa aka ‘Daihatsu’ baguca ibihumbi 30, hakabaho n’igihe arenga. Wareba n’ubushobozi bukeya ufite ugahingira aho, wahinga ukihinga.”

Ubundi ngo muri Kigoma inka zorowe n’abantu bakeya, ari na yo mpamvu yo guhenda kw’amata n’ifumbire, nk’uko bisobanurwa na Niyigaba utanga urugero ku Mudugudu wa Buharankakara yigeze kuyobora.

Agira ati “Buharankakara ituwe n’ingo 295, izitunze inka ni 24 gusa. Icyakora hamwe na mugenzi wanjye wundi na we wayihawe ubu tubaye 26, kandi tuzoroza n’abandi, zigere kuri benshi.”

Yongeraho ko kuba muri ako gace aboroye inka ari bakeya bituruka ku kuba zisigaye zihenze, kuko imwe igurwa hagati y’amafaranga ibihumbi 400 na 600, bityo abantu ntibabashe kuzigurira kubera ubukene.,kandi ngo binaterwa n’uko n’abajyaga baragiza abandi kera ubu batakibikora, n’ababikoze ntibabyitwaremo neza.

Ati “Uyu munsi umuntu akuragiza inka, ukazabonaho iyawe bigoranye. Impamvu ni uko hari igihe uragirira umuntu udashobotse, yaba abonye nk’akarima ahantu ashaka kugura akaza akakunyaga nta kintu ikumariye. Cyangwa se akayiguha, ihindagurika ry’ibihe rigatuma itima, akazayitwara nta cyo ikumariye.”

Judith Byukusenge ati “Naragiriye abantu babiri. Uwa mbere yaraje anyiyenzaho, ayijyana nta kintu imariye. Nayimaranye amezi atandatu, aza kunyiyenzaho ngo ntirya neza, nyamara abaturanyi na bo bakwemeza ko bitari byo.”

Akomeza agira ati “Uwa kabiri, ikimara kubyara yaraje arambwira ngo amata tugomba kuyagabana, ashyiraho n’andi mananiza ngo inka ye ntimeze neza. Twakiranuwe n’akagari kuko yashakaga kuyijyana nta kintu ampaye.”

Brigitte Mukantaganzwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, avuga ko muri Kigoma habarirwa inka zigera ku bihumbi bine ziri mu ngo nk’ibihumbi bitatu na 500, kandi agereranyije bafite ingo zisaga ibihumbi 10.

Ashima rero Compassion International yongereye inka muri uyu Murenge ayobora, akavuga ariko ko uretse amatungo maremare borora n’amagufiya atari makeya, uyu muryango n’ubundi wagize uruhare mu kongera kuko watanze ihene 250 ndetse n’inkoko 250 ku bana 250 ufasha kugeza ubu.

Yusufu Bahati, umuhuzabikorwa w’Umuryango Compassion mu Turere twa Nyanza na Ruhango, avuga ko inka 18 batanze zifite agaciro ka miliyoni 17. Ni inka bazanye zihaka kuko mu mezi atanu gusa zizabyara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka