Nyanza: Barishimira ibyo bamaze kugeraho ku bufatanye na OIF
Akarere ka Nyanza n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) barishimira ibyo bamaze kugeraho mu mwaka umwe ushize batangiye gufatanya mu bikorwa byo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bo mu mirenge ya Kigoma na Busasamana.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyanza tariki 12/02/2013, Adjara Diouf ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya PROFADEL (Programme de francophonie d’appui au développement local) yishimiye ko mu mwaka umwe ushize batangiye ubufatanye n’ako karere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage hari icyizere ko ibyo biyemeje biri mu nzira zo kugerwaho.
Madamu Adjara Diouf yabitangaje nyuma yo gusura ubutaka buri ku buso bwa hegitari 43 bugiye guhingwaho urutoki mu murenge wa Kigoma akaba ari umwe mu murenge PROFADEL yemereye inkunga yo kubafasha kwifasha mu iterambere nabo babigizemo uruhare.
Urwo rutoki rwatoranyijwe n’abaturage ubwabo bahereye ku byo bakeneye kugira ngo bashobore kwiteza imbere nk’uko biri mu ntego z’uwo mushinga wa PROFADEL.
Nyuma yo gutangiza icyo gikorwa cyo gutera urutoki Madame Adjara Diouf yatangaje ko intego y’icyo gikorwa ari ukuzamura imibereho y’abaturage b’aho umushinga wahisemo gukorera.
Yagize ati: “Abaturage bo mu murenge wa Kigoma turishimira ko bahisemo igihingwa cyiza kandi kibabereye bakemera kwegeranya ubutaka. Ibi ni bimwe mu bizabafasha kwiteza imbere maze bagasezerera ubukene”.

Kambayire Appoline ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza yishimiye bimwe mu bimaze kugerwaho nko gukangurira abaturage guhitamo bimwe mu bikorwa byabagirira akamaro maze PROFADEL ikabitera inkunga.
Yagize ati: “PROFADEL kimwe n’abandi bafatanyabikorwa dukorana turishimira ko yagiye itanga ubufasha butandukanye nko gufasha abaturage guhitamo ibyo bakeneye kurusha ibindi ndetse ikanabitera inkunga kugira ngo babone uko ubwabo biteza imbere”.
Ubwo bufatanye bwatangiye kuva mu mwaka wa 2012 ubwo umushinga wa PROFADEL wiyemezaga gukorana n’imirenge 6 y’u Rwanda harimo 2 yo mu karere ka Rutsiro, 2 yo mu karere ka Ngororero ndetse n’indi yo mu karere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|