Nyanza: Barahamagarira ababishaka bose kuza bagahabwa akazi
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bufatanyije n’umushinga wo gufata amazi, ubutaka no kuhira imirima y’imusozi (LWH) ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi bakomeje guhamagarira abantu babishaka bose kuza muri ako karere bagahabwa akazi ko gukora mu materasi y’indinganire.
Mu nama nyunguranabitekerezo ku buryo bwo gufata neza ubutaka bwo mu karere ka Nyanza hacibwa amaterasi y’indinganire yabaye tariki 28/05/2013 hongeye kugaragazwa ko hagikenewe abakozi basaga ibihumbi 10 bo gukora iyo mirimo.
Imirenge izakorwamo ayo materasi y’indinganire ni Cyabakamyi, Nyagisozi na Rwabicuma yo mu karere ka Nyanza; nk’uko Nkurunziza Philbert umuhuzabikorwa w’umushinga LWH mu Ntara y’Amajyepfo yabitangaje.

Muri uyu mwaka wa 2013 bakeneye gukora amaterasi y’indinganire ari ku buso bungana na hagitari 1069 ariko intego ni ugukora angana na hegitari 4000 mbere y’uko ibikorwa by’uwo mushinga birangirana n’umwaka wa 2015.
Alphonse Munyantwali, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, yatangarije muri iyo nama nyunguranabitekerezo ko itangwa ry’akazi kuri abo bantu ari igisubizo ndetse n’inzira yo kubafasha kwiteza imbere mu gihe bazaba bahinga bakeza isuri itakiri ikibazo kuri bo ngo ibatwarire ubutaka bukungahaye bw’imirima yabo.
Asaba ko abaturage bo muri iyo mirenge aribo bafata iya mbere bakajya gusaba iyo mirimo kugira ngo amafaranga bazajya bahembwa abafashe kuzamuka mu bukungu n’imibereho myiza.
Abakuriye umushinga LWH ukaba ari nawo ushaka gutanga akazi bavuga ko buri mukozi wakoze mu materasi y’indinganire akuzuza neza umubyizi we ahembwa amafaranga 2000 buri munsi.

Abatangiranye n’uwo mushinga mu karere ka Nyanza mu mwaka wa 2010 bemeza ko bamaze kwiteza imbere babikesheje amafaranga bahembwa ngo kuko bamwe bayaguzemo amatungo abandi bagura amasambu hanyuma abasigaye bayoboka inzira y’ubucuruzi bitewe n’uko bari bamaze kubona igishoro.
Ibikorwa by’umushinga wa LWH aho biherereye hose mu gihugu bizarangira bitwaye akayabo ka miliyoni 34 z’amadorari y’Amerika nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwawo muri iyo nama.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
byarimyiza nuko muduhamagariragukora arikokwishyurwa bikaba ingorabahizi ugasanga umuntu yishyuza amaguru agahiramunzira boshye urigusaba inkunga benekuyabyaza umusaruro bakiyacuruza ngobiboneremwo iyabonyungu.
Akazi kose ni akazi.None se iyo wiriwe wicaye ubembwa angahe?na nde?Ariko iyo urangije gukora 2000 byawe ukabicyura utayasabirije wagombye kuba fiere!Gukora bizatuma Nyanza yacu itera imbere.Naho kwihagararaho ngo umuntu yarize,kandi igifu kimubaza byo ni ubujiji.Naba namwe muravuga ibyatuma umuntu arara ariye!
akakazi ni sawa kandi ntakindi GASABA KUWUGASHAKA WESE ARAKABONA KARATANGIYE MURI IYO MIRENGE
batubwire uburyo umuntu yasaba ako kazi.
aka gafaranga ko gashyushye?ibisabwa kuba umuntu yujuje ni ibiki?bazatangira ryari? kazamara igihe kingana iki? uwaba afite amakuru natubwire tugeyo.
dukeneye numero ya abo batanga akazi!
Muze twigire mu karere ka Nyanza ndumva bavuga ibintu bizima. Aho kujya wkiba bakagukubita iza kabwana wajya gukorera 2000 ukabaho utanduranyije