Nyanza: Agasozi ka Kirambo kagiye kubakwaho Umudugudu ndangamuco

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Nyanza, agasozi ka Kirambo kagiye kuzubakwaho Umudugudu ndangamuco (Cultural Village).

Ahazubakwa Umudugudu ndangamuco ni ku gasozi, hejuru y'icyuzi cya Nyamagana
Ahazubakwa Umudugudu ndangamuco ni ku gasozi, hejuru y’icyuzi cya Nyamagana

Agasozi ka Karambo gaherereye mu Murenge wa Busasamana, ruguru y’icyuzi cya Nyamagana.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, uwo mudugudu uzubakwa ku buso bwa hegitari 10, kandi na bamwe mu bari batuye aho uzubakwa bamaze kwimurwa.

Uzaba ugizwe n’inzu nyinshi zifite ishusho y’inzu gakondo, zizakorerwamo ibikorwa bitandukanye bigaragaza umuco w’Abanyarwanda.

Meya Ntazinda agira ati "Muri uyu mudugudu hazaba harimo igice cyo gusobanura umuco icyo ari cyo, ndetse n’ibiranga umuco gakondo w’Abanyarwanda. Hazaba harimo n’ibiwerekana."

Uyu mudugudu uzaba urimo n’ibimera bifite icyo bivuze mu muco w’Abayarwanda, urugero nk’umuko banita umurinzi, aho kwidagadurira n’aho gufatira amafunguro ateguye Kinyarwanda.

Ubusanzwe ijambo umudugudu rituma Abanyarwanda batekereza ahantu hari inzu nyinshi zituwemo n’imiryango itari mikeya. Umudugudu ndangamuco wo ntuzaba utuwemo n’abantu nk’uko bisobanurwa na Meya Ntazinda.

Agira ati "Wo nawugereranya na Hoteli izaba igizwe n’inzu nyinshi zifite ishusho y’inzu gakondo, zizakorerwamo ibikorwa binyuranye, harimo ahasobanurirwa umuco, aho kwidagadurira n’aho gufatira amafunguro."

Icyuzi cya Nyamagana na cyo kizasukurwa, gishyirweho ku ruhande rumwe aho abantu bashobora gutemberera no kwicara, ariko n’urundi ruhande rubungabungwe ku buryo inyoni n’utundi dukoko bishobora kuhaba.

Iyo mishinga yatangiye gutekerezwaho mbere ya Coronavirus, hanyuma igihe yagatangiye gushyirwa mu bikorwa icyo cyorezo kiba kiradutse.

Kuri ubu yongeye kuburwa, haracyashakishwa abashora imari muri uwo mudugudu ndangamuco, kandi ngo hari abatangiye kugaragaza ko bifuza kubikora.

Naho umushinga wo gutunganya no kubungabunga icyuzi cya Nyamagana wo ngo ugiye kuzashyirwa mu bikorwa na IPRC-Kitabi, ku nkunga ya APEFA.

Icyuzi cya Nyamagana cyatunganyijwe mu myaka ya 1940, bisabwe n’umwami Rudahigwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka