Nyanza: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bamaze icyumweru bihwiturira mu itorero
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Nyanza basoje ku wa 14 Kanama 2015 ibikorwa by’itorero ry’Igihugu bari bamazemo icyumweru bihwitura ku birebana n’indangagaciro na kirazira bigomba kubaranga mu kazi.
Muri iryo torero ryaberaga mu kigo cy’ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya Nyanza kiri mu Murenge wa Kigoma, abayobozi b’ibigo by’amashuri baryitabiriye biyemeje kunoza imicungire y’umutungo mu bigo bayobora.

Kayitesi Françoise, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuli abanza cya Gatongati kiri mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, yavuze ko mu birebana n’imicungire y’umutungo w’ibigo by’amashuli bayoboye hari bamwe muri bagenzi babo byagiye bigiraho ingaruka mu buryo butandukanye.
Yagize ati “Iri torero ryari umwanya mwiza wo guhiga imihigo itandukanye ariko tukagira n’ibyo dukosora twirinda ingaruka bishobora guteza mu kazi kacu mu gihe habayeho kutagira ibyo tunoza kandi biri mu nshingano”.
Abirabiriye iryo torero bavuga ko ryabagiriye akamaro mu birebana no gukosora aho bamwe muri bo bahuzagurikaga mu byo bakora nk’uko Harindintwari Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Katarara mu Murenge wa Ntyazo, yabivuze.

Ati “Ibikorwa by’iri torero bifite aho bituvanye habi ndetse n’aho bitugejeje heza. Ubu ibyo tugiye gukora bizaba biri ku murongo nta guhuzagurika nk’uko kuri bamwe byari bimeze”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, wasoje iri torero ku mugaragaro yabasabye kugira imyifatire myiza y’abayobozi abibutsa ko imvugo yabo igomba guhuzwa n’ingiro.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ba mwalimu kubigisha neza ni ukugeza byihuse inyigisho kubanyarwanda bose babanyura imbere nibo barerera u Rwanda, Ba mwalimu courage
Ba mwalimu kubigisha neza ni ukugeza byihuse inyigisho kubanyarwanda bose babanyura imbere nibo barerera u Rwanda, Ba mwalimu courage
Bravo ni byiza ko abanyarwanda batangiye kugira inyota ibaganisha mukumenya ko indangagaciro ariyo isoko yo kubaka ubunyarwanda.
amasomo bahawe muri iki gihe cyose bazayakoreshe neza mu buzima bwabo bwo kurerera u Rwanda