Nyanza: Abatuye i Karama barasaba kwegerezwa amazi
Ibura ry’amazi ku rwunge rw’amashuri rwa karama mu murenge wa Ntyazo ni ikibazo gihuriweho n’abahatuye aho bavuga ko bigeze kubona imiyoboro y’amazi ndetse bahabwa ivomero rusange ariko ngo nti ryamaze kabiri amazi yahise abura.
Bamwe mu banyeshuri bo kuri iki kigo twaganiriye bati:”Biratubangamira, kuko tuvoma mu kabande, hari ubwo unyerera ukikubita hasi ukabura uko usubira mu rugo guhindura ukirirwa wambaye imyenda yanduye kandi wayizanye imeshe”.
Uwitwa Furaha ati:”Biragoye kwiga ubifatanya no kuvoma, ubu ujya kuzana ayo batekesha ibyo kurya aho gusubira mu masomo ugataha unaniwe ntubashe gukurikirana amasomo yawe uko bikwiye, dukeneye ubufasha”.
Bamwe mu bahaturiye n’abo bati:”Umuntu mukuru ntiyabasha kujyayo, utagira umwana araharenganira ubwo ashaka amafaranga ijana yo gutuma. Ubu mu cyumweru nkanjye noga nka kabiri gusa, ubundi n’ibirenge gusa kuko umwana iyo avuye kuvoma urayatekesha, gufura akenda, koza amasahani akaba arashize ntiwoge umubiri wose”.
Bavuga ko bigeze kubona ivomero(Naikondo) ariko ntiryamaze kabiri kuko amazi yahise akama ntiyamara n’icyumweru, bakaboneraho gusaba ko ubuyobozi bwabagezaho amazi nabo bagasirimuka.
Ruhindura Alex, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku rwunge rw’amashuri rwa Karama, avuga ko ubuvugizi bwakozwe bihagije, bakaba bizeye ko iki kibazo kizakemuka vuba na bwangu kuko giteje inkeke aho bohereza abana kuvoma kandi bakabaye bafata umwanya uhagije wo gusubira mu masomo yabo.
Ati:”Kugira ngo uzabatekere ni intambara, upanga abanyeshuri bazajya kuvoma kugira ngo babashe kurya, abakozi na bo n’ibake. Muri iki gihe k’ibizamini biragoye gusohora umwana ngo ajye kuvoma kandi akwiye kwitegura ibizamini”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko mu gihe kitarenze uyu mwaka kizaba cyamaze gukemuka bityo bakwiye kwihangana.Ati:”Igihe cyose ishuri ryabereyeho nta mazi yahageze, ariko uyu munsi amazi agiye kuhagera kuko umuyoboro urimo kubakwa ndetse uyu mwaka uzajya kurangira yarabagezeho, bakwiye kwihangana nkuko twabibabwiye”.
Gahunda ya Leta muri 2024, nuko ibigega bifata amazi bizava kuri 24 bikagera kuri 65.
Amazi bibika ave kuri m3 31,500 agere kuri m3 118,500. Bitarenze umwaka w’2024 kandi amazi meza azaba agera ku baturarwanda 100%, bivuze ko mu mijyi urugo ruzajya ruyasanga muri metero 200 naho mu byaro muri metero 500.
Bivugwa ko kandi Amazi apfa ubusa buri munsi azagabanuka kuko azava kuri 40% agere kuri 25%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|