Nyanza: Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya ngo gutuzwa mu midugudu babyitezeho byinshi
Imwe mu miryango yirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya itujwe mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza iratangaza ko gahunda yo kuyituza mu midugudu bayitezaho kuzahindura byinshi bijyanye n’imibereho ubu babayemo.
Iyi miryango 29 yabaye yakiriwe ku kigo cy’amashuli ari mu murenge wa Muyira ivuga ko yahawe amezi atatu kugira ngo ishobore gutegurirwa aho izimukira mu midugudu ndetse igahabwa n’ubutaka bwo kuvanamo ibiyitunga.
Munyakayanza Yohani uhagarariye iyi miryango icumbikiwe mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza avuga ko ubu mu bibazo bafite ari ibijyanye n’amacumbi ngo kuko aho bari ku kigo cy’amashuli babayeho batagira munsi y’urugo ndetse n’amazi yo gukoresha ngo bayabona ari uko bagombye gukora urugendo rurerure.
Mu byo uyu muyobozi w’iyi nkambi asanga gutuzwa mu midugudu bizakemura ibibazo byinshi bafite bijyane n’imibereho. Ati: “Gutuzwa mu midugudu bizatuma tugerwaho n’ibikorwa remezo birimo amazi meza ndetse tugire naho duhinga cyangwa umuntu ubwe yakorere ubucuruzi buto buciriritse”.
Ngo mu gihe bazaba bimuriwe mu midugudu nibwo bazashobora kugira aho babarizwa hitwa ko ari iwabo mu rugo bitandukanye n’ubuzima ubu babayeho bwo kuba bacumbikiwe ku kigo cy’amashuli.

Munyakayanza akomeza avuga ko kimwe nabo bagenzi be bari kumwe kuri icyo kigo cy’amashuli ngo nta yindi mirimo bagira bitewe n’uko batabona aho bayikorera nk’ubuhinzi n’ubworozi bwari bubeshejeho benshi muri bo mbere y’uko birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya ndetse bakanyagwa n’imitungo bari bafiteyo.
Ibyo byiza byo gutura mu midugudu abivuga atya: “Dukurikije uko igishushanyo cyahagenewe gushyirwa imidugudu kimeze bizatworohera kubona amazi meza ndetse tugire no munsi y’urugo”.
Benshi muri aba Banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bemeza ko guhinga no korora ari nabyo byari bibatunze mbere y’uko birukanwa bakoherezwa mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, asobanura ko mu miganda rusange itandukanye igenda ikorwa n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere hamaze gusizwa ibibanza bazubakirwaho ndetse ngo mu murenge wa Ntyazo hatangiye kuzamurwa zimwe muri izo nzu.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko imbogamizi ubu bakomeje guhura nayo ari imvura ikomeje kugwa idindiza imyumbakire y’ayo mazu ngo ariko arizeza abo Banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya ko ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka wa 2014 kuzashira bose bamaze kubakirwa.
Mu karere ka Nyanza ubu habarirwa imiryango 37 yirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya ikaba iherereye mu mirenge ya Muyira na Ntyazo.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndumva arimwe muri gahudan za leta gutuzwa mumudugudu kugirango ibikorwaremezo bibashe kubegera byoroshye ibigo nderabuzima amazi n’ibindi, ndumva ari igikorwa kiiza cyane, natwe abaturanye nabo dukomeze tubabe hafi tubereka itandukaniro riri hagatti y’amahanga ubuhungiro no murugo. vive viv kagame
dukomeze kuhesha agaciro twikura mu kangaratete dushobora guhura nako