Nyanza: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abayoboke babo

Abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Nyanza, biyemeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abayoboke babo.

Biyemeje guhindura imibereho y'abaturage
Biyemeje guhindura imibereho y’abaturage

Ni umwe mu myanzuro bafatiye mu mwiherero w’iminsi ibiri basoje mu mpera z’icyumweru gishize, kandi biyemeza guhita batangira kwegera ingo zibarizwa aho batuye, mu rwego rwo gushishikariza abazigize kwitabira gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.

Mu byo biyemeje harimo gushishikariza abaturage kugira ubwiherero, gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira mu kigega Ejo Heza, ndetse n’ibindi.

Pasiteri Hatangimana Obed wo mu itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko muri uyu mwiherero baganiriye kuri byinshi byagirira akamaro amatorero n’amadini babarizwamo, kandi bikanakagirira umuryango nyarwanda muri rusange.

Yongeraho ko abanyamadini aria bantu bahura n’abantu benshi, kandi ko ibyo bavuga abayoboke babyumva vuba, bityo bakaba bizeye ko gahunda bihaye izatanga umusaruro.

Ati “Mu by’ukuri, abanyamadini turi abantu bakunze guhura n’abantu benshi, ku buryo icyo twavuga abakirisitu bagerageza kucyumva no kugishyira mu bikorwa. Umusanzu wacu rero uzajya ahagaragara, kandi abakirisitu tuzabifatanyamo neza”.

Muremangingo Irené, umukozi wa AEE ari na yo yateguye uwo mwiherero, avuga ko bawuteguye hagamijwe kubanza kuganiriza abanyamadini bahagarariye abandi, kugira ngo babanze bahinduke ubwabo, babone guhindura abandi.

Muremangingo avuga ko ibyo bigeye muri uyu mwiherero ari ibyo basanzwe bakora, uyu ukaba wari umwanya wo kwisuzuma ngo harebwe ibikorwa neza bikomeze, ariko n’ibitagenda neza birusheho kunozwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Nadine Kayitesi, avuga ko abanyamadini aria bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko kubahuza ari uburyo bwiza bwo gufatanya n’akarere mu gukomeza iterambere ry’imibereho myiza, kuko umuturage bakorera ari umwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Nadine Kayitesi (Uhagaze imbere)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Nadine Kayitesi (Uhagaze imbere)

Ati “Twabonye ari uburyo bwiza bwo kugira ngo duhere uruhande rumwe na bo bahere urundi, hanyuma dufatanye kuzamura iterambere ry’imibereho myiza, bahereye ku bakirisitu bayoboye mu matorero yabo”.

Uyu muyobozi yasabye abahagarariye amadini n’amatorero gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu gukora ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye, mu rwego rwo gufasha abaturage kuva mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Icyo bita ....kujya mu nzira ukabwiriza ni iki? Inzira uzi icyo ari cyo? Ntibivuga imihanda n’utuyira gusa. Inzira zose wanyuramo ubwiriza. Nk’ubu ikoranabuhanga ryazanye YouTube, radio, television...ibyo ntibyabagaho mu gihe cya Yezu. Kuki mutamenya kugendana n’igihe n’aho ubuzima n’isi bigeze (adaptation)? Ni ngombwa kumara umunsi wose uhagaze mu mahuriro y’inzira nta wukubaza kumwigisha? Ahubwo se mujya ku kazi ryari? Kuki abantu tutajijuka ngo dukure mu myumvire? Kuki dusobanura (interpret) ibintu mu buryo buri mécanique, literal gusa? Mukanguke bwarakeye!

John yanditse ku itariki ya: 13-05-2023  →  Musubize

ABANYAMADINI BAREKE KUTUYOBYA BIGISHE INYIGISHO ZOMURIBIBILIYA KUKO ARIZO BASHINZWE IBYO BABIHARIRE LETA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

ABANYAMADINI KWIGISHA IBYIMANA BYARABANANIYE NONEBIVANZE NA LETA KANDI ARI IKIZIRA KUWITEKA ABANYAMADINI NIBAHINDUKE BAKORE UBUGOROZI

GUSHIMA KEVIN yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Iyi nzira izagerayo kuko abakozi b’Imana barubahwa rero impinduka zabo nizo z’abakristo bayobora courage Nyanza

Theos yanditse ku itariki ya: 27-09-2022  →  Musubize

Iyi nzira izagerayo kuko abakozi b’Imana barubahwa rero impinduka zabo nizo z’abakristo bayobora courage Nyanza

Theos yanditse ku itariki ya: 27-09-2022  →  Musubize

Ikintu cya mbere amadini akwiriye gukora,ni uguhindura abantu,bakaba beza,isi ikaba nziza.Ibyo byarabananiye.Mu byukuri,ntabwo amadini ahindura abantu abakristu nyakuri.Impamvu nta yindi,nuko usanga amadini nayo yarahindutse imiryango iba yishakira umugati n’ibyubahiro.Nicyo gituma amadini asigaye ajya no mu bucuruzi kandi akivanga cyane muli politike.Niba amadini yiganaga Yesu n’Abigishwa be,nayo akajya mu nzira akabwiriza abantu kandi ku buntu,ntahere gusa mu gucurangira abantu mu nsengero no kubasaba amafaranga,nta kabuza abantu bahinduka abakristu nyakuri. Ntabwo amadini atanga urugero rwiza Yezu n’Abigishwa be badusigiye.Nta na rimwe basabaga Icyacumi,ahubwo bafatanyaga akazi gasanzwe n’umurimo wo kubwiriza mu nzira no mu ngo z’abantu kandi ku buntu.

kadage yanditse ku itariki ya: 26-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka