Nyanza: Abantu 3 baguye mu mpanuka

Abantu batatu baguye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo, ifite Plaque RAF 339A, undi umwe arakomereka bikomeye. Iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro, Akagari ka Masangano mu Mudugudu wa Shinga mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko abaguye muri iyi mpanuka ari abanyerondo 2 n’umugore umwe wari uje kubareba ngo ababwire ikibazo yari yagize. Undi munyerondo we yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa ku bitaro bya Nyanza.

CIP Habiyaremye avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku mushoferi wafashwe n’ibitotsi bikamuviramo kugonga abo bantu.

Ati “Ikigaragara twabonye ni uko atataye inzira ahubwo yagiye ahita agonga abo bantu, kuko iyo aza kubura feri imodoka yari guta umuhanda ikagonga umukingo ndetse ikaba yabirinduka”.

Umunyerondo umwe wakomeretse bikabije yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga, naho imirambo yabahitanywe n’impanuka ijyanwa mu buruhukiro.

CIP Habiyaremye avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, bamaze iminsi bagenzura uburemere bw’ibyikorerwa n’amakamyo, kugira ngo barebe ko impanuka zidaturuka ku kuba imodoka zipakira ibintu bizirusha ubushobozi.

Mu butumwa atanga kuri ba nyiri modoka n’abashoferi, ni ukubanza gusuzuma niba ikinyabiziga cyabo ari kizima kugira ngo atajya mu muhanda agahitana ubuzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo bakora nukuhagarika kugeza nwije umunzzni utagiihari!

lg yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka