Nyanza: Abakobwa batewe inda bakiri abana barahamagarira abandi kwirinda ibishuko

Abakobwa bagize ibyago byo guterwa inda bakiri munsi y’imyaka 18 y’amavuko bo mu murenge wa Busasamana mu mujyi wa Nyanza barahamagarira abandi kwirinda ibishuko bakima amatwi ababakururira mu busambanyi.

Abana 31 bahuye n’icyo kibazo bibumbiye mu ishyirahamwe banashyiraho ubuyobozi bubahagarariye. Ufite imyaka mike muri abo afite imyaka 14 y’amavuko akaba avuga ko yatewe iyo nda arangije kwiga umwaka wa gatanu w’amashuli abanza.

Uwimbabazi Welcome ngo akimara guterwa inda yahise yirukanwa n’iwabo atangira guhura n’ibibazo ndetse n’ishuli arivamo atarangije kwiga. Abivuga atya: “Nabayeho nabi cyane ndiheba ndetse n’ababyeyi bajye bose baranyanga ntangira guhangayika”.

Uwimbabazi ari imbere y'inzu yacumbikiwemo ababyeyi ye bamaze kumuhunga.
Uwimbabazi ari imbere y’inzu yacumbikiwemo ababyeyi ye bamaze kumuhunga.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko kuva yabyara nta muntu w’iwabo uramugeraho ngo aze kureba uko amerewe kuko iwabo bahise bimuka aho bari batuye baramuhunga.

Uwimbabazi atangaza ko umuhungu wamuteye inda yamushukishije amafaranga 2000 ngo baryamane. Yicuza ingaruka zose zabayeho avuga ko iyo ataza kugwa muri icyo gishuko ubu aba yiga nk’abandi banyeshuli ariko ubu ngo nta cyizere ko azongera gusubira ku ntebe y’ishuli.

Ngo iyo aza kumvira inama z’ababyeyi be ntaba abayeho muri ubwo buzima bwo kurera umwana kandi nawe yari akirerwa n’ababyeyi be nk’uko Uwimbabazi yabivuze yicuza.

Mutesayire Marine abo bana b’ababakobwa batwaye inda bakiri abana bagiriye icyizere cyo kubayobora muri iryo shyirahamwe bibumbiyemo avuga ko ibibazo byabo bikomeye.

Agira ati “Bariya bana b’abakobwa barababaje cyane kuko babaye abagore bakiri abana kandi byongeye n’imiryango yabo irabatererana”.

Uwimbabazi Welcome n'umwana we yabyaye afite imyaka 14.
Uwimbabazi Welcome n’umwana we yabyaye afite imyaka 14.

Abo bana b’abakobwa bagiye baterwa inda mu buryo butandukanye bamwe bagafatwa ku ngufu abandi bagaterwa inda bivuye mu bushake bwabo ariko babashutse; nk’uko Mutesayire abisobanura.

Ishyirahamwe ryabo bana b’abakobwa batewe inda bakiri munsi y’imyaka 18 bavuga ko ubwo bazaba bemerewe kuba koperative bazitwa “URUMURI RW’ABANDI BAKOBWA” bakazaba bagamije gushishikariza abakobwa muri rusange kwirinda ibishuko bifashishije ubuhamya bw’ibyababayeho bagaterwa inda batiteguye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

Turasaba ko leta yacu izajya ikurikirana ababatera inda.kandi bakajya babafasha kurera uwo mwana.

KABATESI yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Nk’uko Mahoro yabisabye. uwashaka gusura abo bana yahamagara kuri 0782581293 uwitwa Murebwamayire Marine wavuzwe muri iyi nkuru bagahana gahunda y’uko ashobora kubageraho.

Mugire amahoro

Twizeyeyezu Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

aba bantu umuntu umuntu ashakakubafasha yabageraho ate?

Mahoro yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka