Nyanza: Abafite ubumuga bemeza ko babashije kwigira babikesheje amakoperative
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyanza babarizwa mu byiciro bitandukanye barahamya ko bamaze kwigira babikesheje kwishyira hamwe mu makoperative bagiye bibumbiramo ngo barwanye ubukene.
Byavuzwe na Tumusiime Sharon, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyanza mu kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 mu muhango wo gufungura amahugurwa y’abafite ubumuga baturutse mu turere twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe, ku micungire y’amakoperative no kurwanya icyorezo cya Sida.

Tumusiime yavuze ko kwishyira hamwe mu makoperative byatumye abafite ubumuga bagira ibyo bageraho bijyanye n’iterambere ryabo aho gutega amaboko.
Yatanze urugero rwa bamwe mu bafite ubumuga bo mu murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza bageze ku rwego rwo kohereza “Couvre lit” mu gihugu cy’u Bwongereza aho imwe igura ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “N’ubu ubwo ntangaza ibi hari izo bamaze iminsi bohereje muri icyo gihugu bategereje kwakira amafaranga aturuka muri iryo soko bafite mu mahanga”.
Usibye iyi koperative igeze kuri uru rwego ngo hari na koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge ikorera imirimo y’ubucuzi bw’imbabura ndetse n’inzugi z’ibyuma mu Karere ka Nyanza igeze ku rwego rushimishije.

Nk’uko uyu muhuzabikorwa ukurikiranira hafi iterambere ry’abafite ubumuga akomeza abivuga ngo mu rwego rwo kurwana urugamba rwo kwiteza imbere, ubu amakoperative 5 yo mu Karere ka Nyanza amaze guhabwa ubuzima gatozi ndetse n’andi ari muri iyo nzira yo kubushakisha babifashijwemo n’inzego zibahagarariye.
Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015, abafite ubumuga mu Karere ka Nyanza bariga ku kunoza imicungire y’amakoperative yabo ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA kugira ngo intego bafite yo gukomeza kwigira mu bijyanye n’ubukungu itagira ikindi kiyibangamira.
Umukozi w’urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bwabo mu Ntara y’Amajyepfo, ari na rwo rubahugura, Antoine Ntwari , avuga ko ubumenyi kuri iyi ndwara y’icyorezo buzabafasha kugira imyitwarire iboneye no gukora bazi neza uko bahagaze.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
UPHLSni ikomereze aho! Yadukuye mubwigunge tumenya kwirinda SIDA.
u Rwanda rukunda abanyarwanda barwo rutaribanuye bityo abafite ubumuga nabo bisanga mu bandi bagafatanya kubaka igihugu