Nyanza: Abafatanyabikorwa barakangurirwa gushora imari mu bukerarurendo bushingiye ku muco

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere, kwitabira n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco, nk’akarere gafite amateka yihariye y’umuco Nyarawanda.

Ntazinda asaba abafatanyabikorwa b'akarere kwibuka icyiciro cy'ubukerarugendo bushingiye ku muco
Ntazinda asaba abafatanyabikorwa b’akarere kwibuka icyiciro cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko abafatanyabikorwa b’akarere bitezweho byinshi mu kunoza ubukerarugendo bushingiye ku muco, harimo umushinga wo kubaka umudugudu ndangamuco ntangarugero, gushyiraho ahantu ho kuruhukira no gukomeza gufasha akarere kubaka ibikorwa remezo bijyana n’umuco.

Ntazinda avuga ko n’ubwo abafatanyabikorwa baza bagaragaza ko bafite ibyo baje gukorera mu karere, hari ibindi bice by’abafatanyabikorwa bikorera ariko n’imiryango itari iya Leta itari mu rwego rw’ubukerarugendo, hari ibyo yakora byarushaho kubunoza.

Agira ati “Abafatanyabikorwa mu bukerarugendo bushingiye ku muco barimo n’abikorera, bashobora kudufasha kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’umuco, byafasha ba mukerarugendo basura akarere”.

Yongeraho ati “Ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu mibereho myiza y’abaturage nabyo buriya byafasha mu bukerarugendo bushingiye ku muco, kuko iyo barwanyije nk’igwingira, bakanoza isuku, abasura Nyanza basanga abantu bameze neza bashimishije”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza, Gashonga Bernard, avuga ko ubusanzwe nta miryango itari iya Leta yitabiraga ubukeraugendo bushingiye ku muco, ariko ko hakwiye kugaragazwa ibikenewe bigahabwa n’agaciro, kugira ngo ababishaka babone amakuru y’ibyo bakwitabira.

Agira ati “Icyo ni icyerecyezo cy’akarere kigomba kwerekwa abafatanyabikorwa, ku buryo abashaka gushora imari baza babona ibyo bahitamo, niba ari ukubaka bazubaka iki, niba ari abasura bakamenya ngo barasura hehe bazasura iki. Ibyo byose ni ibyatuma icyerecyezo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco burushaho gutanga umusaruro”.

Abafatanyabikorwa baganiriye ku cyakorwa ngo akarere gakomeze gutera imbere
Abafatanyabikorwa baganiriye ku cyakorwa ngo akarere gakomeze gutera imbere

Mu bafatanyabikorwa b’akarere basaga 60, benshi biganjemo imiryango itari iya Leta bibanda mu bindi bikorwa, ugasanga ibijyanye n’ubukerarugendo batabihaga agaciro, hakaba hari icyizere cy’uko nyuma yo kuganira ku byarushaho guteza imbere akarere ka Nyanza, n’icyo cyiciro kiza guhabwa umwanya.

Bimwe mu bihuruza abasura Akarere ka Nyanza harimo Urukari, iki kikaba ari igice cyihariye ingoro y’Umwami aho yategekeraga, inka z’inyambo zakamirwaga umwami n’ibindi bice ndangamateka bikikije umurwa wa Nyanza, bifite amateka yaranze imitegekere n’imibereho yo mu Rwanda rwo hambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka