Nyamirambo: RPF Inkotanyi yizihije isabukuru y’imyaka 35

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, Umurenge wa Nyamirambo wizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR Inkotanyi umaze. Ni ibirori byahuriranye n’inteko rusange y’uwo muryango ku rwego rw’umurenge, ahamuritswe ibikorwa byinshi byagezweho mu rwego rw’iterambere n’imibereho myiza.

Umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamirambo, Bazirasa Didace, yagaragaje byinshi byagezweho mu mwaka wa 2022. Iby’ingenzi birimo ibikorwa remezo byubatswe birimo imihanda ya kaburimbo, ibyumba by’amashuri, gusanira abaturage batishoboye inzu, kuremera abatishoboye n’ibindi.

Hon Depute Eugène Barikana mu kiganiro yatanze, yagarutse ku mavu n’amavuko y’Umuryango RPF Inkotanyi. Yavuze ko umuryango watangiye kuko hariho ibibazo birimo akarengane ndetse kari karatumye bamwe bahunga Igihugu abandi baba impunzi mu gihugu cyabo.

Ati "Ako karengane niko katumye abana b’Abanyarwanda batekereza ibisubizo kuko bari baratatse habura uwabumva". Yongeyeho ko ibisibizo byashatswe byari bikubiye mu ntego za RPF.

Ati "FPR yabayeho kugira ngo ice akarengane Abanyarwanda batere imbere umutekano uganze mu gihugu, u Rwanda rugire agaciro mu mahanga".

 Bizihije isabukuru y
Bizihije isabukuru y’imyaka 35 ya RPF Inkotanyi

Yibukije ko urugamba rw’iterambere n’urw’umutekano rugikomeza. Ati "Ntimujenjeke kandi mutoze abana ubukotanyi namwe ntimwibagirwe, ahubwo mukomeze aya mahame meza tuzayarage abato u Rwanda ruzahore ku isonga".

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko habaye ibitambo byinshi kugira ngo ibibazo byariho bikemuke.

Ati "Impamvu turi hano kandi dutekanye ni uko hari ababiharaniye, ndetse bamwe bahasiga ubuzima. Tujye duhora tubazirikana."

Yibukije uko u Rwanda rwakemuye ikibazo cy’ubutabera, aho inkiko Gacaca zafashije gukemura ikibazo mu gihe gito.

Yongeyeho ko politiki nziza yashyize umugore ku isonga, aho hejuru ya 30% bagomba kuba bari mu nzego zifata ibyemezo.

Ati “Kera umugore yateganyirizwaga isambu y’aho azaruhira kuko bamubonaga nk’umuntu uzaba indushyi. Ariko ubu umugore yemerewe kuzungura kandi yahawe agaciro kimwe n’abagabo".

Ati "Uyu ntube umwamya wo kwishima gusa ahubwo twibaze icyo twakora ngo dukomeze dutere imbere, dushyigikire ibyiza, turwanye ihohoterwa rikorerwa abana, turandure burundu iterwa ry’inda ku bana b’abakobwa".

Hon. Deputé Alfred Rwasa na we watanze ikiganiro, yagarutse ku miyoborere myiza iranga ubuyobozi bwa RPF Inkotanyi. Yibukije imiyoborere mibi ya Leta zabanje zari zishingiye ku macakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse ku nzira ndende Igihugu cyanyuzemo kugira ngo uyu munsi kibe gifite imiyoborere myiza, aho buri Munyarwanda afite intego zishingiye ku mihigo; guhanga udushya n’ibindi.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Umurenge wa Nyamirambo, Kayigirwa Télesphore, yatanze ingero z’ibyagezweho birimo amazu yubakiwe imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gusana ku buryo buhoraho agenda yangirika. Hari kandi ikibazo cy’amazi muri uyu murenge, aho abantu bahoranaga amajerekani ku mutwe.

Ati: "Ubu ikibazo cy’amazi muri Nyamirambo cyarakemutse; dufite abana barenga igihimbu mu marerero aho batozwa uburere. Ibi bikaba byarakemuye ikibazo cy’abana bo mu muhanda".

Yongeyeho ko mu butabera imanza za gacaca zarangijwe kugera ku 100%. SACCO Nyamirambo nayo ifite abanyamuryango ibihumbi 9 ndetse ikaba yaratanze inguzanyo ziri hejuru ya miliyoni 200 kandi zishyurwa neza. Imihanda ya kaburimbo nayo yarakwirakwijwe hafi ya hose muri Nyamirambo.

Yasabye abanyamuryango gukomeza kurinda ibyagezweho, anibutsa ko ubumwe aribwo buzakomeza intambwe, asaba ko abanyamurango babushimangira.

Muri iyo sabukuru hashimiwe abanyamuryango batandukanye, abanyeshuri basubijwe mu ishuri ndetse bakaba bahawe ibikoresho by’ishuri, abaturage bahawe amabati ndetse na miliyoni zisaga 5 zatanzwe n’umuryango FXB Rwanda, zigamije kongerera ubushobozi imishinga y’abafatanyabikorwa muri Nyamirambo.

Isabukuru yimyaka 35 y’Umuryango FPR Inkotanyi irizihizwa hirya no hino mu gihugu, bihereye ku rwego rw’akagari, umurenge, akarere kuzageza no ku rwego rw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka