Nyamata: Mu mezi umunani imihanda itandukanye izaba irimo kaburimbo

Mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera hatangijwe ibikorwa byo kubaka imihanda inyura mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Nyamata, hagamijwe kurushaho kuzamura iterambere ry’abaturiye iyo mihanda ndetse n’abayikoresha muri rusange.

Mu Murenge wa Nyamata hagiye kubakwa imihanda irindwi ya kaburimbo
Mu Murenge wa Nyamata hagiye kubakwa imihanda irindwi ya kaburimbo

Ibikorwa byo kubaka iyo mihanda byatangijwe ku mugaragaro uyu munsi tariki 19 Kanama 2024, n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’abandi bayobozi, abahagarariye ikigo cya LODA, abahagarariye ikigo cy’ubwubatsi cya NPD-COTRACO, abikorera bo mu rugaga (PSF), abanyonzi, abamotari n’abandi baturage bakoresha umuhanda muri rusange.

Imihanda izubakwa, ni irindwi mito mito yose iherereye mu Mujyi wa Nyamata, ariko yose hamwe ikazaba ifite uburebure bw’ibilometero 2 na metero 100, ibikorwa byo kuyubaka bikazarangira bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2 na miliyoni 232 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ikigo LODA gifite inshingano zo kuzamura iterambere mu nzego z’ibanze, ku bafatanye n’Ikigo cy’Ababiligi kitwa ‘ENABEL-Rwanda’ nk’umuterankunga w’umushinga wo kubaka iyo mihanda.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'inzego zitandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye

Mu mihanda izubakwa mu Mujyi wa Nyamata muri ayo mezi umunani abarwa uhereye uyu munsi batangije ibikorwa ku mugaragaro, harimo umuhanda uva kuri kaburimbo y’imbere y’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera, ukanyura munsi y’ikigo nderabuzima cya Nyamata, ukanyura kuri Café-Nyamata ukegera kuri sitasiyo ya lisansi ya Rubis ku muhanda munini wa kaburimbo.

Undi ni umuhanda uva kuri ruhurura iri iruhande rw’inyubako ikoreramo banki ya Kigali, ugakomeza ukanyura iruhunde rw’ahahoze ibagiro rya cyera, ukugera ku muhanda wa kaburimbo ugana i Karambi/Kacyiru.

Umuhanda unyura kuri ruhurura yo iri hafi y'inyubako ikoreramo BK nawo uzashyirwamo kaburimbo
Umuhanda unyura kuri ruhurura yo iri hafi y’inyubako ikoreramo BK nawo uzashyirwamo kaburimbo

Hari kandi umuhanda uva ku ivuriro rya Bt David ukanyura ku Babikira ukugera kuri kaburimbo igana kuri Sitade ya Bugesera. Undi ni umuhanda uri hepfo y’aho iposita ikorera, unyura ku ishuri rya La Racine na Laqinta Motel (Hilton Motel), ukagera ku muhanda munini. Undi muhanda uva kuri kaburimbo igana Nyabivumu, ukanyura kuri Savannah Motel ukagera ku muhanda munini.

Bamwe mu bakoresha iyo mihanda bavuga ko bishimiye kuba iyo mihanda igiye gushyirwamo kaburimbo kuko uretse kongera ubwiza bw’umujyi, bizanabafasha kugenda neza, kuko muri iyo mihanda harimo iyabagamo ibinogo cyane cyane mu gihe cy’imvura bikagorana kuyikoresha nk’uko byagarutsweho na Ntirenganya Jean Pierre ukora umwuga w’ubunyonzi wo gutwara abantu n’ibintu ku igare.

Undi muhanda uzakorwa, uva hepfo y'ahakorera iposita, ukanyura hagati y'ishuri rya La Racine na Laqinta Motel ukagera ku muhanda munini
Undi muhanda uzakorwa, uva hepfo y’ahakorera iposita, ukanyura hagati y’ishuri rya La Racine na Laqinta Motel ukagera ku muhanda munini

Yagize ati, ”Iyo mihanda bavuze n’iyo yari ibangamye cyane kuko kuhanyura mu bihe by’imvura byabaga bigoye kubera ko hari iyari irimo ibinogo nk’uriya ujya mu mudugudu w’abakozi bavuze, mu mvura wahoraga wuzuyemo ibiziba ukaba utahanyura uhetse umuntu”.

Rutagengwa Francois, nk’umwe mu batuye aho mu Mujyi wa Nyamata, akaba ari mu bafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi akorera kuri imwe muri iyo mihanda igiye kubakwa, yavuze ko ari ibintu bishimishije cyane kubona igiye kubakwa kuko bizazamura urwego rwa serivisi atanga.

Bamwe mu basanzwe bakoresha umuhanda biganjemo abanyonzi bashimye ikorwa ry'iyi mihanda kuko bizaborohereza mu kazi kabo
Bamwe mu basanzwe bakoresha umuhanda biganjemo abanyonzi bashimye ikorwa ry’iyi mihanda kuko bizaborohereza mu kazi kabo

Yagize ati, “Ngira ngo mwabibonye abari bahari twese twari twishimye cyane, mu by’ukuri icyo bigiye gukemura cyo ni kinini, kuko hari harimo ingorane zituma akazi katagenda neza, kuko mu mirimo mpakorera harimo aho biyakirira, aho bakorera ubukwe, kuburyo usanga nko kubayobora kugira ngo bahaze nko mu gihe cy’imvura, twagiraga ikibazo cyo kubura abakiriya, ariko icyo kibazo nicyo imihanda igiye gukemura, bitume n’agafaranga kaboneka […] twishimye cyane ndetse njyewe ku mutima wanjye, nubwo amakamyo nyabona yatangiye, mbega igihe barimo kuvuga cy’amezi umunani nifuza ko wenda byarangira mbere y’ayo mezi, akaba nk’atatu cyangwa se ane”.

Rukundo Frank uhagarariye NPD yavuze ko intego yabo nk’ikigo Nyarwanda cyubaka imihanda, ari ukubaka iyo mihanda neza kandi mu gihe gito, ariko ko byose bizajyana n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’ubuyobozi bw’Akarere n’abandi.

Rukundo Frank uhagarariye NPD yavuze ko intego yabo nk'ikigo Nyarwanda cyubaka imihanda ari ukuyubaka neza kandi vuba
Rukundo Frank uhagarariye NPD yavuze ko intego yabo nk’ikigo Nyarwanda cyubaka imihanda ari ukuyubaka neza kandi vuba

Yagize ati, “NPD COTRACO, nk’ikigo Nyarwanda, dushimishwa no gukora ikintu kikarangira ku gihe kandi neza, kuko ni ishema kuri twe. Mu gukora uyu muhanda harimo ibizatworohereza kuko inganda zikora kaburimbo ziri hano mu Bugesera. Ikindi iyo tugiye gukorera ahantu, mu gutanga akazi, abitabwaho mbere (priority) ni abahatuye, bivuze ko kubaka imihanda bitanga akazi ku rubyiruko rwinshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye ko buri muntu wese akwiye kuzagira uruhare rwe kugira ngo kubaka iyo mihanda byihute, kuko mu gihe haramuka hajemo amananiza aturutse kuri bamwe mu bo bireba, harimo ibigo nka WASAC ntikuremo amatiyo yayo vuba, REG ntikuremo amapoto y’umuriro byihuse, abaturage bagonzwe n’ibikorwa byo kubaka umuhanda basaba indishyi z’umurengera n’ibindi, byagorana kugira ngo urangire ku gihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye ko buri muntu wese akwiye kuzagira uruhare rwe kugira ngo kubaka iyo mihanda byihute
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye ko buri muntu wese akwiye kuzagira uruhare rwe kugira ngo kubaka iyo mihanda byihute

Yagize ati, “Kuba tugiye gukora ibirometero 2 ku baterankunga, abafatanyabikorwa kandi biziyongera, turumva ari ishema kuri twebwe, kuko muri iyo myaka 5 tugiye kuganira nabo n’ibindi byinshi, urumva ku ikubitiro niba amafaranga yagiye asaguka ahandi akora ibirometero 2, atugenewe buri mwaka murumva azakora ibirometero bingahe, noneho ukubye n’imyaka 5? Ndumva mwaba mubakiriye ahubwo nubwo bataraza".

Yunzemo agira ati, "Uko amafaranga yabonetse babivuze bashakaga amafaranga ahita akoreshwa mu buryo bwihuse, ni nk’igerageza navuga turimo kugira ngo barebe bati, ese Bugesera ifite ubushobozi bwo gukoresha aya mafaranga mu buryo bwihuse, tuzazane n’andi menshi? Ibyo rero tuzabitsinda ari uko twese dufatanyije. Nituwubaka neza kandi vuba, ubwo n’andi mafaranga azaza kuko bizaba bigaragaye”.

Meya yasabye abaturage gufatanyiriza hamwe ntibazatsindwe urugamba rw'ibikorwa bibakorerwa
Meya yasabye abaturage gufatanyiriza hamwe ntibazatsindwe urugamba rw’ibikorwa bibakorerwa

Yakomeje agira ati, “Rero kwiyemeza kw’Akarere, tuzafatanya namwe mu nzira zinyuranye kugira ngo uyu muhanda uboneke mu bihe bya vuba, twanawushyize no mu mihigo y’Akarere nta kujenjeka rero, turamutse dutsinzwe, twazaba dutsinzwe twese, ariko uko mbabona mwese nta muntu wakwemera ko Akarere ka Bugesera gatsindwa, ubwo rero tuzawutsindira”.

Iyi mihanda yose hamwe ikazaba ifite uburebure bw'ibilometero 2 na metero 100
Iyi mihanda yose hamwe ikazaba ifite uburebure bw’ibilometero 2 na metero 100
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabishimye ni byiza cyane rwose ariko twasabaga ko banatekereza kumihanda migali ihahira n’umujyi wa Nyamata, cyane cyane nk’umuhanda Nyamata-Kanazi-Musenyi, ni umuhanda ukoreshwa n’abantu benshi n’ibinyabiziga byinshi ariko rwose biteye isoni urebye uko umeze pe.

kalimba Jean yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Ariko nkubu akarere ka GICUMBI kaziriki koko?? Twacumuye iki gituma twe tutagira ibikorwa remezo,ese kaba kagira ingengoyimari nkutundi turere ??

Frank yanditse ku itariki ya: 19-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka