Nyamata: Barinubira ibura ry’umuriro rya buri kanya kuko bibateza igihombo

Abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa Nyamata bavuga ko kubura umuriro cyane cyane nimugoroba bibateza igihombo kuko batabona ababagana kandi ibicuruzwa byabo bikenera gukonjeshwa bikabapfira ubusa.

Mu gihe cy’umugoroba, umuriro w’amashanyarazi ushobora kumara amasaha ane yose utagarutse mu karere ka Bugesera hose, cyangwa wanagaruka ntumare iminota 15; nk’uko byemezwa na Mukeshimana Valentine ucuruza amata na fanta bikonje.

Ati “dusigaye dukoresha bougie, abafite imashini zitanga amashanyarazi nabo zikabahenda, cyangwa bagakinga bagataha kandi hakiri kare kuko aba atakibona abakiriya, ariko na none byanabahombya mu gihe bafite ibiribwa cyangwa ibinyobwa bikenera gukonjeshwa”.

Uretse abacuruzi, bamwe mu babyeyi bafite abana barihira amasomo y’inyongera y’ikigoroba, binubira ko bishyura abarimu ariko umuriro wabura ayo masomo akabura uko atangwa ibyo bikadindiza abana babo.

Ubuyobozi bw’ishami ry’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi, amazi isuku n’isukura mu karere ka Bugesera buvuga ko iki kibazo cyatewe n’isanwa ry’imashini zitanga amashanyarazi ahantu hatandukanye, bigatuma umuriro w’amashanyarazi ugabanyuka.

Iyo mirimo yo gusana izo mashini ngo iri hafi kurangira nk’uko bisobanurwa na Rutabayiru Janvier uhagarariye EWSA mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “nk’imashini ziri i Jabana zirimo gusanwa kandi zatanganga umuriro ungana na megawate 7 ndetse niza Rusizi zatangaga megawate 10, ariko imirimo yo kuzisana irangirana n’uyu wa 27/09/2012”.

Umuriro ngo ukunda kubura nimugoroba cyane cyane kuko akenshi ari bwo uba ukoreshwa n’abafatanuguzi hafi ya bose.

Abakoresha umuriro basaba ko mu gihe habaye ikibazo nk’iki cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato ubuyobozi bwa EWSA bwajya buhita bubimenyesha abafatabuguzi, kugira ngo bitegure hakurikijwe imitere y’icyo kibazo.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuntu avuze ibya EWSA Nyamata bwakwira imyaka igataha utarabirangiza.Ko muvuga umuriro ntimuvuge amazi,kuva izuba ryava hari uduce tudaheruka amazi uburyo bayasaranga
ntibusobanutse kuko hari abamara ibyumweru bibiri nta nigitonyanga babonye. Ikintangaza ni uko wabona amazi utayabona ugomba kwishyura amafaranga yo gukodesha konteri kandi itarigeze ibara. RURA nirengere abaturage ibigo nk’ibi bihanwe nkuko ukoze nabi wese ahanwa, bihana bamwe ngo abandi babareke kuko bose baradindiza intego nziza Igihugu cyacu cyiyemeje kugeraho.

Hakizimana JMV yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka