Nyamata: Abo mu Itorero ry’Abadivantisiti basanga ibiyobyabwenge byugarije abasenga n’abadasenga

Mu rwego rw’ibikorwa bitegurwa mu materaniro makuru aba mu kwezi kwa Kanama, ukwezi gusoza umwaka w’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, abizera bagize intara y’ivugabutumwa ya Nyamata babonye ko ibiyobyabwenge byugarije abasenga n’abadasenga, iyo akaba ari yo mpamvu hatanzwe ubutumwa bwo kubirwanya mu rubyiruko.

Bagejejweho ubutumwa bunyuranye burimo n'ubwo kurwanya ibiyobyabwenge
Bagejejweho ubutumwa bunyuranye burimo n’ubwo kurwanya ibiyobyabwenge

Umurerwa Lyse, umwe mu rubyiruko rwari muri ayo materaniro, yavuze ko ibiyobyabwenge bikoreshwa n’abantu bari mu ngeri zitandukanye, ndetse ko na bamwe mu baba mu matorero babikoresha.

Yagize ati “Ubundi kwitwa umukirisito no kuba umukirisito ni ibintu bitandukanye, rero hari umuntu uba ari mu itorero yitwa ko ari umukirisito ariko akoresha ibiyobyabwenge. Ubutumwa butangwa muri aya materaniro, twizera ko bwazana impinduka nziza ku bwo gufashwa n’Imana”.

Mugenzi we witwa Nkurunziza Benon, yavuze ko urubyiruko bagenzi be bakunze kwisanga bakoresha ibibyabwenge cyane cyane bitewe n’ibigare bajyamo by’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, nyuma kubyivanamo bikabagora, kuko ngo uwabitangiye ntibimworohera kubireka.

Yemeza ko ubutumwa nk’ubwo bwatanzwe muri ayo materaniro, bushobora gukumira urubyiruko rutaratangira kubijyamo, ariko n’abamaze kubijyama bagatangira guhinduka.

Rukundo Willliam, umwe mu bakuru b’itorero ry’Abadivantisiti rya Nyamata, yavuze icyatumye bategura ubwo butumwa, agira ati “Impamvu yatumye mu by’ukuri dutekereza ko dukwiye kwigisha urubyiruko rwacu rw’u Rwanda, ibijyanye no kwitandukanya cyangwa se kureka ibiyobyebwenge, ni uko twabonye ko mu Rwanda, umubare w’abakirisoto ari munini uri hejuru ya 95%, ariko abakoresha ibiyobyabwenge, usanga bari mu bakirisito no mu batari bo. Ibyo rero byatumye dufata iya mbere, tubona ko dukwiye kwigisha kuri iki kintu cyane, kugira ngo nitugira amahirwe, abo dusengana cyangwa se abakirisito bakabyumva neza, babashe kujya kubyigisha n’abandi. Ariko ibiyobyabwenge byugarije abasenga n’abadasenga”.

Rukundo Willliam
Rukundo Willliam

Yakomeje asobanura ko urwo ari uruhare bumva bagira nk’itorero ry’Abadivantisiti muri urwo rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuko kwigisha ari uguhozaho, ariko uko kwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, kukajyana no kwigisha ijambo ry’Imana, ibyo bikazatuma haboneka urubyiruko rwiza rufite imyitwarire myiza, yaba urw’Abadivantisiti n’abandi.

Yagize ati “Urubyiruko turugezaho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, tubereka ko nyuma y’ibyo byose hari ubuzima, kuko uyu munsi ushobora kuba ubayeho nabi, ushobora kuba urimo gutekereza nabi, ushobora kuba uri impfubyi, kujya mu biyobyabwenge ushobora kubiterwa n’impamvu zitandukanye. Ariko iyo ufashe icyemezo cyo kubireka, ugatekereza neza, ejo n’ejobundi hazaba heza. Byakugeza no ku zindi ntego zo kuba waba umuyobozi mwiza, kuba umuganga mwiza, umukozi mwiza, ukabona uko wikura mu buzima bubi, kuko ubuzima bw’ibiyobyabwenge ntacyo bwamarira umuntu”.

Mu bindi bikorwa byateguwe muri ayo materaniro nk’uko byasobanuwe na Gashumba Jacques, umwe mu bakuru b’itorero ry’Abadivantisiti rya Nyamata, harimo gupima indwara zitandura ku buntu ku bufatanye n’ibitaro bya ADEPR-Nyamata, ibitaro by’Akarere ka Bugesera. Hari kandi kwishyurira mituweri abantu 500 batishoboye, nubwo icyifuzo kwari ukwishyurira benshi iyo ubushobozi bubikunda.

Amateraniro makuru, ngo yakomotse mu gihe cy’Abisiraheli, icyo kikaba cyari igihe bajyaga hamwe bagaca ingando, kikaba igihe cyo kwiyunga n’Imana, banayishima ko yabarinze mu mwaka urangiye, bakongera no kuyiragiza mu wo batangiye. Buri mwaka, Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda, rigira amateraniro makuru agamije kongera kwiyunga n’Imana.

Ayo muri uyu mwaka azamara iminsi ibiri (16-17 Kanama 2025), aho abizera bo mu Ntara y’ivugabutumwa ya Nyamata, igizwe n’Imirenge ya Nyamata, Ntarama ndetse na Musenyi igice gito, bateriniye muri Sitade y’Akarere ka Bugesera, bigishwa ijambo ry’Imana mu rwego rwo kurushaho kuyegera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka