Nyamasheke: Urukuta rw’inzu rugwiriye abantu umwe ahasiga ubuzima

Mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ahitwa kuri Shangazi, ahari kubakwa Sitasiyo ya lisansi, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 urukuta rw’inzu yubakwaga yagwiriye abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka.

Amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yemeza ko iyi mpanuka yabayeho, aho urukuta rwagwiriye abantu bane umwe ahita apfa, abandi batatu bahita bajyanwa kwitabwaho ku bitaro bya Bushenge.

Meya Mupenzi avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku bafundi barimo bakuraho ibiti byari biteze ‘dalle’, hanyuma igikuta gihita gihirima hejuru yabo nyuma baza kubakuramo umwe yamaze gupfa.

Ati “Ni byo koko habaye ibyo byago bituma umuntu umwe ahasiga ubuzima. Abakomeretse batatu bahise bihutishwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi, umurambo na wo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge ”.

Abajijwe icyaba cyateye impanuka, Meya Mupenzi yasubije ko bagikora iperereza ngo bamenye nyirizina icyateye ibi byago.

Ati “Uretse icyo twabonye cy’ibyo biti byakurwagaho kuri iyo dare, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane indi mpamvu yaba yabiteye kuko iyo nzu igeretse, hakaba hagisuzumwa niba bitaba byanaturutse ku myubakire yayo”.

Meya Mupenzi avuga ko abubakaga iyo Sitasiyo ya Lisansi bari bafite ibyangombwa, ariko batazi niba bari bafite ubwishingizi bw’abakozi bahakoraga, kugira ngo babe bakwishyurwa kuri iyo mpanuka bahuye na yo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko ubundi abantu bubaka bakwiye kujya bitonda, cyane mu bihe by’imvura kuko bikunze guteza impanuka. Ikindi yibutsa abantu bajya mu bikorwa by’ubwubatsi, ni ukuba bafite ibyangombwa birimo ingofero n’imyambaro byabugenewe kandi bakaba bazi ko bakorera sosiyete ifite ubwishingizi bw’impanuka.

Ati “Abubaka hirya no hino mu Gihugu twabibutsa kujya babanza bagasuzuma imiterere y’aho bubaka, niba hatashyira ubuzima bw’abahakora mu kaga”.

Iyi nyubako yabaye ihagarikiwe ibikorwa byo kuyubaka mu gihe cy’agateganyo, kugira ngo habanze hakorwe iperereza niba ubwayo itaba yubatse mu buryo buteza akaga abayikoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka