Nyamasheke: Urubyiruko rurasabwa kumenya icyerekezo u Rwanda ruri kuganamo
Mu muhango wo gutangiza itorero mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama 2014 umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Habiyaremye Petero Celestini yabwiye urubyiruko ko bahawe amahirwe yo kujya mu itorero kugira ngo biyibutse aho igihugu cyivuye n’aho kigana bityo nabo bafatanye n’abandi mu kucyubaka.
Habiyaremeye yavuze ko itorero ryashyizweho kugira ngo abantu bongere bashyire hamwe bahurize hamwe imbaraga bagamije kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro zimugira umunyagihugu ugikwiriye.
Yagize ati “aba basore n’inkumi barasabwa kujya mu itorero ngo bashyire imbaraga hamwe, bigishwe gukunda umurimo, indangagaciro na kirazira bamenye icyo kwihesha agaciro aricyo nk’uko duhora tubikangurirwa n’umukuru w’igihugu hanyuma bakigishwa icyerekezo u Rwanda ruri kuganamo cya 2020 cyane ko aribo mizero y’igihugu cyacu”.

Nyirimpuhwe Siximond ni umunyeshuri watangiye itorero, avuga ko yiteze kuzava ku rugerero amenye neza indangagaciro na kirazira bityo agakurana umuco w’ubupfura, kubahana no gukunda igihugu.
Agira ati “nifuza kuzungukira muri iri torero umuco wo gukunda igihugu nshingiye ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda”.
Uwiragiye Immaculee we avuga ko yabonye abantu bava mu itorero bafite imyitwarire idasanzwe irangwamo kubaha, gukora n’ubutwari akaba nawe aribyo yifuza kuzakura mu itorero.
Abivuga agira ati “iyo witegereje abantu baciye mu itorero duturanye ubona batandukanye n’abandi bantu bigaragara ko bahindutse ugereranyije n’uko twari tubazi mu mibanire yabo n’abandi , nanjye nibyo ngiye kuzashakamo kandi nzabigeraho”.

Hakizimfura Jean Chrisostome ni umutahira w’itorero mu karere ka Nyamasheke avuga ko aba banyeshuri bazahugurwa buri wa kane na buri wa gatanu mu biruhuko bito bigakomeza no mu biruhuko bikuru bikazabafasha kugira icyerekezo kimwe mu iterambere ry’igihugu bihatira kugira indangagaciro zikwiye umunyarwandana nyawe, gusa akavuga ko uko itorero ryakorwaga byahindutse kuko buri murenge uzajya ugira itorero ryawo.
Yagize ati “mbere buri karere kashyiraga abanyeshuri mu ma site ariko ubu ngubu umurenge niwo uzajya ubikora, barafasha urubyiruko guhuriza hamwe imbaraga bakunda igihugu cyabo bagira umuco w’ubutwari, aba ngaba bitwa inkomezamihigo tuzanabigisha aho u Rwanda rugeze n’aho ruri kugana mu cyerekezo 2020”.
Abanyeshuri bari mu itorero mu murenge wa Kagano bagera ku 170, bakaba bateganya abanyeshuri bagera ku 2067 mu karere kose, guhera mu 2012 bakaba bamaze kugira intore zisaga 4000.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega buretse uwudashaka kubyumva no kubireba icyerekezo kigihugu kigaragrarira buri wese ni 2020 aho buri munyarwanda azaba yihaza mutri buri kimwe kandi aho buri munyarwanda zaba afite icyo akora kimwinjiriza igihugu gitengamaye , ubwo uwutakurikira uwo murongo yaba ria mubki koko?