Nyamasheke: Umugabo yasanganywe urutonde rw’abantu agomba kwica

Nyirahabiyaremye Jeannette w’imyaka 40 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, yishwe aciwe umutwe, umurambo utarurwa mu kiyaga cya Kivu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016.

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu, ni bwo umurambo w’uwo mugore wabonetse mu gice cy’ikiyaga cya Kivu giherereye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kibingo, ariko nta mutwe uwuriho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko Polisi yamaze guta muri yombi umugabo umwe w’imyaka 27 y’amavuko wafatanywe umuhoro uriho amaraso ndetse n’ikayi yanditsemo urutonde rw’abantu azica n’uburyo azabicamo.

Andi makuru aturuka i Nyamasheke aravuga ko haba hari abandi bantu batatu bamaze gutabwa muri yombi barimo umugabo w’imyaka 36 wahamagaye nyakwigendera kuri telephone kugira ngo ave mu rugo, tariki 30 Kamena 2016, akaba yaramubwiraga ko agiye kumuha isambaza amugurira, ariko kuva icyo gihe ngo uwo mugore ntiyongere kuboneka.

Uwatawe muri yombi ari mu maboko ya Polisi naho umurambo wajyanwe ku bitaro bya Mugonero kugira ngo ukorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ayiga Manaaaaaa!ubugome bw ibirara byo ku mugonero burongeye kandi?nyabuneka bayobozi mushinzwe umutekano murebe uko mwakaza ingamba Zawo Kdi iyo lisiti y abazicwa mubamenye muhashyire amarondo nukuri.
Birababaje biteye ubwoba!aho haba urwango n ishyari Cyane Ariko Imana irinde abantu bayo pe

Alias yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

abo bagizi ba nabi nabo mutubwire abaribo.ariko leta ibakanire urubakwiriye
Umuryango wa Jeanette wihangane
Ariko rero ubugome bwo ku mugonero no mu nkengero zaho si ibya none,Leta ikaze ingamba z umutekano waho kuko hagwiriye abagome Cyane

Tabara yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka