Nyamasheke: Perezida Kagame yabemereye ibikorwa remezo birimo imihanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ibikorwa remezo by’imihanda, amashanyarazi n’amazi meza bigendanye n’imitere y’ako karere.

Perezida Kagame yabivugiye mu ruzinduko yakomereje mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 27 Kanama 2022, aho yagejweho ibyifuzo by’imihanda idatunganye, kandi ikozwe neza yarushaho guteza imbere ako karere haba mu bukerarugendo, guteza imbere umusaruro w’icyayi n’ubuhahirane.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano, mu kurwanya abanzi bagiye bagerageza guhungabanya umutekano, ari naho bahera bishakamo ibisubizo byo kwiteza imbere.

Avuga ko kuba inzego z’umutekano zarabashije guhashya umwanzi byagizwemo uruhare n’abaturage abasaba gukomerezaho, kandi ko inzego zihari ngo zifashe abaturage aho byananiranye, kuko abaturage ubwabo babanje kwirwanaho no gutanga amakuru mu kugaragaza umwanzi.

Perezida Kagame yabemereye ibikorwa remezo birimo imihanda
Perezida Kagame yabemereye ibikorwa remezo birimo imihanda

Umukuru w’Igihugu avuga ko ubufatanye ari ngombwa muri byose no mu iterambere, kandi ko iterambere rikenera umuco wo gukora byiza, n’ubufatanye kandi akaba ari byo yifuriza Abanyarwanda bose by’umwihariko abo mu Karere ka Nyamasheke.

Avuga ko buri gice cy’Igihugu cy’u Rwanda gifite umwihariko kikanagira ibyo gisangiye n’ibindi bice, nka Nyamasheke ikaba ifite ikiyaga cya Kivu n’ishyamba rya Nyungwe, kandi bishobora gukoreshwa bikagira icyo bitangaho umusaruro.

Agira ati “Byavuzwe ibyinshi bishoboka byateza imbere abatuye Nyamasheke, ni ugushaka uburyo rero tubikoresha neza, tukabishoramo imari bikatwungukira kandi Leta ntiyabikora yonyine nta n’ubwo abaturage babikora bonyine.

Akomoza ku batuye mu manegeka bivamo rimwe na rimwe bikamerera nabi, abaturage bakabigwamo, avuga ko Leta ifite ingamba zo gukura abantu mu manegeka bagatura aheza ndetse Leta ikanabafasha kuhatura neza, kandi hari aho byakozwe bikazanakomeza.

Agira ati “Nta mpamvu bitaba, bitazaba hano muri Nyamasheke kuko birimo inyungu nini kubera ko uba ukijije abantu, ubatuje mu buryo bwiza ndetse ubaha aho bakorera ibikorwa nka biriya byo gutera icyayi bose bikaba ari inyungu kandi biza gushyirwamo imbaraga kugira ngo bikorwe vuba”.

Yanavuze ko ikibazo cy’imihanda itinda biterwa n’amikoro make kandi nayo iri mu byo ubuyobozi bwifuza ngo ikorwe, iboneke ahari icyayi n’inganda zacyo byegere abantu, ni inyungu kuri buri wese kandi byose biza kwitabwaho.

Agira ati “Iby’imihanda mbisubiyeho turaza kubireba by’umwihariko, Leta iraza kubikurikirana kuko nta muntu witwa RTDA ubaho kuko ni ikigo cya Leta. Ibijyanye n’ibikorwa remezo inyubako, imihanda, turaza kureba ibishoboka kuko bikwiye kuba bikorwa mu buryo bwihuse”.

Ku kijyanye n’amashanyarazi adahagije, Perezida Kagame yavuze ko bisaba n’ubundi kuba abaturage batuye ahantu hameze neza, kandi bizajyana no gutuza neza abo baturage amashanyarazi akabageraho.

Ku kijyanye n’ubuzima bw’abaturage muri rusange, Perezida Kagame avuga ko 25% ibyo bigo by’ubuzima ari byo bikora ku cyumweru, kandi ibindi bikaba bidafite amashanyarazi, cyangwa amazi, akavuga ko n’ubwo hari ibyiza byinshi bimaze kugerwaho hakiri imbogamizi ku muvuduko w’iterambere cyangwa ibintu ntibyihute byose bikaba bigiye gushyirwamo imbaraga.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo aheruka i Nyamasheke yiyamamaza, abaturage bakanamugirira icyizere bamuha amajwi yabasezeranyije byinshi, kandi ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bizabageraho nta shyiti.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moses

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWAZADUSUYE HANO IGICUMBI. TUKAGANIRA.

NTABANGANYIMANA Pascal yanditse ku itariki ya: 29-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka