Nyamasheke: Pasiteri w’Ababatisita yakubiswe n’inkuba Imana ikinga ukuboko

Inkuba yakubise umupasiteri w’itorero ry’Ababatisita witwa Buzizi Joel wo mu murenge wa Kirimbi, mu kagari ka Karengera mu mudugudu wa Nduba, ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki 24/09/2012 maze Imana ikinga ukuboko.

Imodoka itwara indembe (ambulance) yahise iza gutabara uyu mugabo imugeza ku kigo nderabuzima cya Karengera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi, Bizuru Isaac, avuga ko uyu mugabo ubuzima bwe buri kugenda neza, akaba akiri kwitabwaho kwa muganga.

Iki si ikiza cya mbere kigaragaye muri aka karere kuva imvura yatangira kugwa, kuko yatwaye inzu z’abaturage mu murenge wa Shangi, igasenya igice cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikanangiza urutoki rw’abaturage mu murenge wa Kagano.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe pe.
Aracyakenewe

Bwambare yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka