Nyamasheke: Kutagishwa inama ku bibakorerwa byatumaga babyita ibya Leta ntibabyiteho

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma y’aho ubuyobozi bwabo bubahaye rugari ngo bajye bagira uruhare mu bibakorerwa,ubu basigaye bagira ishyaka ryo kubibungabunga.

Abaturage bemeza ko ibintu byahindutse kuva aho basigaye bagishwa inama ku byo akarere kagomba kwibandaho
Abaturage bemeza ko ibintu byahindutse kuva aho basigaye bagishwa inama ku byo akarere kagomba kwibandaho

Nsengumuremyi Gallican avuga ko byahinduye imyumvire yo kumva ko ari ibya leta bo bitabareba. Bavuga ko babonaga ibintu bibituye hejuru, nta ruhare na mba babigizemo.

Agira ati “Kudutekerereza ibizadukorerwa ntabwo twabihaga agaciro twabonaga ari nk’ibintu bituguye hejuru cyane cyane ko byazaga atari byo byihutirwa kurenza ibyo abaturage bifuzaga.”

Abo baturage bashima ko basigaye bagishwa inama y’ibyo baba bagiye gukorerwa na bo bakabigiramo uruhare. Bakavuga ko babona ibyo ari byo bizihutisha iterambere ry’ako karere kugeza ubu kabarirwa mu dufite umubare munini w’abaturage bakennye.

Hakizimana Anselme ati “Ubu barakora ibintu babanje kutugisha inama nk’abaturage tukabitangaho n’ibitekerezo mpise ntekereza ko hari aho igihugu kiva naho kigana abana bacu bazakurira ahantu heza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimee Fabien, avuga ko bageragezaga kumenyesha abaturage ibibakorerwa ariko bigakorwa gake ari yo mpamvu ubu bahisemo no gukoresha imbuga nkoranyambaga zose ndetse n’itangazamakuru cyane.

Ati “Umwaka ushize byarakozwe ariko ntibyakozwe neza cyane nk’uko uyu mwaka twabikoze, amatangazo yanyuze mu nsengero, kuri Radio, za WhatsApp, ku buryo hirya no hino batanga ibitekerezo kugira ngo bidufashe gukora igenamigambi rinoze.”

Si ubwa mbere abaturage bagaragaza ko gukorerwa ibintu bo batagizemo uruhare bibagiraho ingaruka mbi, aho usanga babahaye ikintu runaka nyamara atari cyo bakeneye cyane cyane mu bikorwa remezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka