Nyamasheke: Inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge igeze ahashimishije

Ubwo yaganiraga n’abashinzwe gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Nyamasheke, tariki 08/01/2013, Senateri Kalimba Zéphilin, yatangaje ko urwego rw’Ubumwe n’Ubwiyunge muri ako karere rugeze ahashimishije, nk’uko bigaragarira mu bikorwa bitandukanye bishyigikira iyi gahunda.

Ibyo bikorwa bitandukanye, akenshi bigaragarira mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amakoperative yo kwiteza imbere usanga ahuriyemo abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside maze bagahuriza hamwe mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge kandi bagana ku iterambere.

Senateri Kalimba Zephilin (ibumoso) hamwe n'abashinzwe gahunda z'ubumwe n'ubwiyunge mu mirenge ya Kanjongo, Macuba, Kilimbi na Karambi.
Senateri Kalimba Zephilin (ibumoso) hamwe n’abashinzwe gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge mu mirenge ya Kanjongo, Macuba, Kilimbi na Karambi.

Kuri ibi hiyongeraho ibikorwa byo kugenderana ndetse no guhana inka n’abageni hagati y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’abarokotse iyi Jenoside.

Mu ngendo zitandukanye, abagize Inteko Ishinga amategeko bagirira hirya no hino mu mirenge y’igihugu bagamije kureba uko gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zihagaze, Senateri Kalimba Zéphilin yasuye imirenge ya Kanjongo, Macuba, Kilimbi na Karambi yo mu karere ka Nyamasheke.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka