Nyamasheke: Inyota y’ifaranga ituma ababyeyi batita ku mirire y’abana
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko hari bagenzi babo bagurisha ibyari kugaburirwa abana, bigatuma muri aka Karere hagaragara umubare munini w’abana bafite imirire mibi.

Ibi babitangaje ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ubwo mu Karere ka Nyamasheke hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa.
Abo babyeyi bagaragaza ko muri aka Karere hari ibyo kurya bihagije, byaba ibikomoka ku buhinzi ndetse n’ibikomoka ku matungo, na cyane ko baturiye Ikiyaga cya Kivu.
Hatangimana Peacemaker utuye mu Murenge wa Kanjongo, avuga ko abaturage benshi bafite imyumvire yo gukora bashaka amafaranga cyane, bigatuma ibyagakwiye kugaburirwa abana byose babishora ku isoko.

Ati “Urabona hano duturiye Kongo (RDC), abaturage baho baza kugura ibintu byinshi ino. Ugasanga rero abaturage ba Nyamasheke bafite imyumvire yo gushakisha amafaranga kurusha kwita ku mirire y’abana”.
Emmanuel Ngiruwonsanga na we wo mu Murenge wa Kanjongo, avuga ko uretse kuba abaturage bashora imyaka, amatungo ndetse n’ibiyakomokaho mu masoko bishakira amafaranga, hiyongeraho no kuba muri aka Karere hari umuco wo kubyara abana benshi.
Ati “ikindi kintu ni ikijyanye no kubyara cyane. Iki nacyo ni ikibazo kuko usanga imiryango ifite abana benshi, ugasanga kubabonera indyo yuzuye biragoranye”.

Icyo abatuye muri aka Karere basanga cyaba igisubizo, ngo ni ukwigisha abaturage ko bakwiye gushyira imbere imirire yabo n’abana babo, kuko ibyo kurya bitabuze muri aka Karere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, na we yagaragaje ko muri aka Karere ka Nyamasheke hari ibyo kurya bihagije, agaragaza imyumvire ikiri hasi nk’intandaro y’igwingira rigaragara mu bana.
Yasabye abaturage guhindura imyumvire, bagaharanira ko nta mwana n’umwe ugaragara mu mirire mibi.

Ati “Nta mwana w’Umunyarwanda ukwiye kurwara bwaki kandi ibiribwa bitabuze. Ntabwo turi Igihugu gitunzwe n’imfashanyo, ibiribwa birahari. Uyu munsi ni uko kubona ibiribwa bihagije ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda”.
Arongera ati “Tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo hagerweho kwihaza ku biribwa 100%”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcise, yagaragaje gukoresha ubutaka mu buryo budakwiye nk’indi mpamvu ituma muri aka Karere hataboneka ibyo kurya bihagije, hakiyongeraho n’igice ubutaka bunini busharira.

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyamasheke, 36% by’abaturage bose batabasha kubona ibyo kurya bihagije, mu gihe ku rwego rw’Igihugu imibare iri kuri 22%.
Imibare kandi igaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Nyamasheke bafite ikibazo cy’igwingira, mu gihe ku Rwego rw’Igihugu igipimo kigeze kuri 33%.

Ohereza igitekerezo
|