Nyamasheke: Igituma byose bishoboka ni Abanyarwanda barangwa no kubaza impamvu- Perezida Kagame
Perezida Kagame uru wagendereya abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 29 Kamena 2015 yabawiye ko imyumvire y’Abanyarwanda yahindutse ku buryo ntawe ukibasha kubashuka kuko ubu ngo usigaye ubabwira bakakubaza impamvu y’ibyo ubabwira.
Kumenya kubaza “kuki” ngo bituma Umunyarwanda abasha gusobanukirwa n’ibyo umubwira n’impamvu yabyo.

Agira ati “Kera ntawa bazaga; umuntu yarazaga akakubwira ngo hariya hari umwanzi kandi ari mugenzi wawe bavuga, ngwino tujye kumutera”.
Perezida Kagame avuga ko ubuyobozi bubi butemera ababusobanuza impamvu y’ibyo bakorerwa, kandi ko uzababwira indi politiki batazayemera niba atazemera ko bamubaza “kuki?”, kuko agomba kubanza kubasobanurira.
Perezida Kagame agira ati “Umuntu wajya kubwira Abanyarwanda ibyiza bagomba kuba bakora adasobanuye impamvu ahagaze mu birometero ibihumbi 10 abungera, uwo yavuga ko atekerereza igihugu ate”?

Umukuru w’igihugu asaba abaturage gukoresha ibikorwa remezo begerejwe kubikoresha kugira ngo bibashe gufasha kubona ibindi bikorwa remezo byifuzwa, harimo n’imihanda.
Ahereye ku bikorwa byifuzwa, Umukuru w’Igihugu yabwiye abanyamasheke ko byose mu gihe gito biba byabonetse.

Perezida Kagame yanemereya Ibitaro bya Nyamasheke amacumbi y’abaganga ndetse na internet. Yagize ati “Bahoze bambwira ko internet itahagera, mu gihe gito abayishinzwe nibatayigeza ku ivuriro turaza kumvikana nabi kuko nziko bishoboka kandi sinakoresha abantu ibintu bidashoboka”.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|