Nyamasheke : Ifu y’isambaza irakoreshwa mu kugabanya imirire mibi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko ifu y’isambaza irimo kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi, mu gihe isambaza zitabashaga kugera kuri bose.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, Jean Paul Byiringiro, yabwiye Kigali Today ko bashyizeho ingamba zikumira imirire mibi muri aka Karere, gukoresha ibikomoka ku matungo bikaba birimo gutanga umusaruro.
Kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ibiboneka mu Karere ka Nyamasheke ni byo birimo gutanga umusaruro kuko umuturage ashobora kubibona igihe cyose. Ifu y’isambaza ziboneka mu kiyaga cya Kivu hamwe n’igi ry’umwana ni umwe mu mishinga irimo gufasha abaturage.
Akarere ka Nyamasheke gafite ikirere n’ubutaka bweraho ibiribwa bitandukanye, kakaba kadakwiye kugira imirire mibi, ariko byaje kugaragara mu igenzura ryakozwe ko kari mu turere dukennye ndetse bikagira ingaruka ku mikurire y’abana.
Byiringiro agira ati « Urebye igenzura ryakozwe muri 2010 na 2015, twakoze ibishoboka ngo tugabanye igwingira mu bana, aho kugabanuka rikiyongera, muri 2020 twari ku kigero cya 37.4% uribaza gufata abana ijana muri bo abarenga 30 bakaba bagwingiye? »
Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bahuje imbaraga kandi imwe mu nzira yabafashije ni gahunda izwi nko kubyara muri batisimu imiryango ifite abana bagwingiye.
Ati «Twegereye imiryango ifite abana bagwingiye, tureba ko ifite amafunguro y’ingenzi, harimo imboga, imbuto n’ibikomoka ku matungo ariko dusanga imiryango yose si ko ibibona. Dufatanyije na Orora Wihaze twakoze umushinga uzwi nk’inkoko y’umuryango, igi ry’umwana n’ifu y’isambaza, kandi byatanze umusaruro. »
Byiringiro avuga ko kuba mu Karere ka Nyamasheke harabonetse igwingira bitatewe n’uko ibiryo bibuze, ahubwo byaterwaga n’ubumenyi bukeya mu gutegura indyo yuzuye.
Agira ati « Hamwe na Orora Wihaze, twashishikarije abaturage gutegura indyo yuzuye, twararebaga tugasanga ibyo kurya bimwe barabifite ariko ugasanga mu mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe ibikomoka ku nyama ntibabirya kandi babifite ahubwo babishakamo amafaranga. Twasangaga umuco waho ari ukorora bakagurisha bishakira amafaranga, turebye abegereye ikiyaga cya Kivu, twasanze na bo baroba isambaza bakazigurisha batazirya, dushaka uburyo butuma bashobora kurya indyo yuzuye. »
Umushinga wa Orora Wihaze wafashije urubyiruko rwa Nyamasheke gukora ifu y’isambaza izwi ku mazina ya « Sambaza Flour Nashishe » ikwirakwizwa mu mirenge igafasha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.
Byiringiro agira ati « abafashamyumvire bahuguye abaturage, babigisha gutegura iyi fu, aho bakoresha ikiyiko kimwe bagashyira mu biryo by’umuryango bigatanga umutekano ku mirire. »
Iradukunda Alain ushinzwe umusaruro mu ruganda rukora ifu y’isambaza avuga ko babyaza ifu isambaza bahabwa n’amakoperative aziroba mu kiyaga cya Kivu.
Agira ati « dukorana n’amakoperative abiri akora uburobyi akatuzanira isambaza tukazumutsa, tukazisya, dukora ifu y’isambaza umuntu ashobora gushyira mu biryo, ariko dukora n’indi dushobora gushyira mu gikoma. Ibi bifasha abadakunda kurya isambaza bazireba. »
Uruganda rw’ifu y’isambaza rufite ubushobozi bwo gukora ibiro 500 ku munsi. Icyakora imbogamizi zihari ni uko umusaruro uhagije w’isambaza mu kiyaga cya Kivu utaboneka ndetse igihe ikiyaga gifunze bigasaba ko bakoresha izo baba barabitse bigatuma umusaruro utagera kuri benshi kandi zikenewe cyane.
Iradukunda avuga ko kimwe mu bisubizo barimo gutekereza ari ukwikorera ibyuzi bw’isambaza, icyakora ngo bateganya no kuzajya bakoresha n’ifu iva mu mafi.
Lucia Zigiriza, umuyobozi wa Orora Wihaze, avuga ko bafashije Nyamasheke n’utundi turere bakoreramo kongera umusaruro w’ubworozi, aho abaturage bafashijwe korora inkoko abana bakabona amagi. Bafashije abahinzi kongera ubworozi bw’ingurube ndetse bigisha abaturage kubona intanga zizewe ku ngurube bigabanya indwara.
Zigiriza agira ati « Intego yari ukongera ibikomoka ku matungo ariko bakabirya, ibikorwa twishimira byatanze igisubizo harimo gufasha aborozi korora neza, kwegereza icyororo aborozi, korohereza aborozi kubona ibiryo by’amatungo, kurya umusaruro no kuwugeza ku isoko. »
Akomeza avuga ko ikibazo cy’imirire mibi kiboneka mu Rwanda giterwa n’imyumvire, ituma bamwe batinya guhaha ibiribwa bifite intungamubiri nk’amagi, isambaza, bagendeye ku kuvuga ko bihenda, agasaba abantu kujya bagura bicye bicye ariko bikaboneka.
Umushinga Orora Wihaze mu gihe cy’imyaka 5 umaze ukorera mu Rwanda wazamuye umusaruro w’ibikomoka ku matungo magufi nk’inkoko n’ingurube, witaye ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi no guhuza aborozi b’amatungo magufi n’ibigo by’imari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|