Nyamasheke: Ibigo by’imari birasabwa gukorera hamwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye ibigo by’imari bigakorera gutahiriza umugozi umwe mu nama yabahuje kuri uyu wa 18 Kanama 2015.

Bahizi Charles, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Ubukungu, yasabye abahagarariye ibigo by’imari kwibuka ko nta kindi bagamije uretse guteza imbere ibyo bigo bakorera n’ababigana muri rusange.

Abahagarariye ibigo by'imari biyemeje kwereka abaturage serivisi batanga.
Abahagarariye ibigo by’imari biyemeje kwereka abaturage serivisi batanga.

Yakomeje abasaba imikoranire myiza mu gutanga serivisi nziza kugira ngo ababigana bishimire ibyo bahakura, ariko kandi bagahora bahanahana amakuru kugira ngo aho bitagenda neza bafashwe bikemuke.

Yagize ati “Turasaba ko ibigo by’imari bikora mu buryo busobanutse, butanga inguzanyo mu mucyo kandi tugafatanyiriza hamwe kwishyuza abashobora kutishyura neza”.

Nsengumuremyi Aaron, Umucangumutungo wa Amizero Sacco Bushekeri, avuga ko ibyo basabwe bikazashoboka mu gihe bazafasha abagana ibigo bakorera kunonosora neza imishinga yabo ndetse no kubareshya babicishije mu kwerekana ibyo bakora.

Yagize ati “Dukwiye kwegera abaturage kugira ngo barusheho kumenya ibyo dukora maze batugane, bamenye imishinga bakora n’uko babona amafaranga, bityo ikibazo cyo kubura akazi tugende tugishakira umutima ku buryo bushoboka.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, asaba abahagarariye ibigo by'imari gutahiriza umugozi umwe mu byo bakora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, asaba abahagarariye ibigo by’imari gutahiriza umugozi umwe mu byo bakora.

Muri iyi nama hifujwe ko hakorwa imurikabikorwa mu kwezi kwa cyenda mu rwego rwo kwereka abaturage ibyo ibigo by’imari bikora umunsi ku munsi.

Muri iyi nama kandi hifujwe ko ibigo by’imari byajya bitanga amakuru y’ingorane bahura na zo kugira ngo zishakirwe umuti, bityo ibigo by’imari bikomeze gukora byunguka kandi bifitiye akamaro abaturage.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka