Nyamasheke: Hatangiye kubakwa umuhanda uzatwara miliyoni 200Frw
Nyuma y’igihe kinini abahinzi b’icyayi ba Gatare basaba umuhanda n’uruganda amaso yaraheze mu kirere, umuhanda Hanika - Kivugiza w’ibilometero 14 watangiye gukorwa.
Aba bahinzi batuye aho bita mu Gatare mu Murenge wa Karambi w’Akarere ka Nyamasheke, bagemuraga icyayi ku ruganda rwa Gisovu mu bilometero bisaga 35, umusaruro wabo ukagera ku ruganda wapfuye ndetse umwinshi ugasigara mu murima.

Ntawangundi Fabien ahagarariye abahinzi b’icyayi ba Gatare akayobora koperative yabo yitwa COTHEGA, avuga ko bamaze igihe kinini bahomba cyane ku buryo guhinga icyayi byari bisigaye ari umutwaro ukomeye kuri bo ndetse abahinzi ntibari bacyumva impamvu yo guhinga icyayi.
Yagize ati “Twasaruraga icyayi hafi toni 30 ariko izo twagezaga ku ruganda ntizirenga toni 10, na zo akenshi zikaba zangiritse. Twari dufite umuhanda mubi cyane kandi muremure kuko kugera ku ruganda byadusabaga byibura kugenda ibilometero 35.”
Ntawangundi yiteze ko umuhanda nuboneka n’abaturage bazabyungukiramo kuko abashoramari bazabasha kuhagera baje kugura imbaho ndetse banazanye ibikenerwa bya buri munsi, bityo ubuhahirane bukiyongera muri ako gace kasaga n’akari mu bwigunge.
Umuyobozi w’Akarere Ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko iki ari kimwe mu bisubizo bashatse cyihuse, kugira ngo nibura abahinzi b’icyayi babashe kujyana icyayi cyabo ku ruganda mu gihe hagishakwa uko babona ikindi gisubizo kirambye.

Yagize ati “Nta mafaranga menshi twari twabonye ariko akababaro k’abahinzi b’icyayi twari tukazi. Ni yo mpamvu twabakoreye ubuvugizi, hakaba hagiye kuba hakozwe uyu muhanda mu buryo bwihuse mu gihe tugishaka igisubizo kirambye.”
Uyu muhanda ufite ibilometero 14 ugiye gutsindagirwa ushyirwemo amabuye ku buryo bizawurinda kunyerera no kwangirika, igihe imvura yavuye. Ibyo bikaba bikozwe mu gihe hagitekerezwa kuwubaka mu buryo burambye.
Uyu muhanda urubakwa mu gihe cy’ukwezi kumwe ukazatwara amafaranga asaga miliyoni 200, mu gihe uruganda rw’icyayi na rwo bavuga ko mu minsi ya vuba rutangira kubakwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|