Nyamasheke: Hashyizweho ikigo gifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Umuryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Association Deaf Women/RNADW), washyizeho ikigo gifasha abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kwiga ururimi rw’amarenga no kurwanya ihohoterwa bakorerwa mu Karere ka Nyamasheke.

Yishimira kuba asigaye akundwa n'ababyeyi be
Yishimira kuba asigaye akundwa n’ababyeyi be

Ni ikigo kizajya gihuza abagore n’abakobwa bafite ubumuga bityo bigishwe ubuzima bw’imyororokere, gutinyuka no kwihangira imirimo binyuze mu budozi n’ubworozi bwa kijyambere, bazajya bigira mu gikumba cy’ihene 100, RNADW yashyizeho, kugira ngo gishobore koroza abafite ubumuga batishoboye.

Umuyobozi wa RNADW, Muhorakeye Pelagie, avuga ko batangije iki gikorwa mu Karere ka Nyamasheke kugira ngo barwanye ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riboneka mu miryango.

Agira ati "Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barahohoterwa mu miryango, bateshwa agaciro, abana ntibajyanwa mu ishuri kandi no mu miryango bafatwa nk’abatagize icyo bashoboye. Twaje hano kugira ngo twigishe abafite ubumuga bashobore kumenya ururimi rw’amarenga, bamenye ubuzima bw’imyororokere ndetse bashobore no guhurira kuri uru rugo rw’amatungo baganire ku bibazo bibugarije."

Ati "Twakoresheje agera muri Miliyoni 50Frw kugira ngo twubake ibi biraro by’ihene, twashatse imirima igomba kuvamo ubwatsi. Icyo tugamije ni uguha akazi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bazajya bakora bahembwe, izibyaye tuboroze, ibyaye yiture izindi zizabe ize. Gusa uko baza gukora barahura bakaganira, bagahugurana kandi bizajya bituma basohoka."

RNADW yubatse igikumba cy'ihene zizajya zifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
RNADW yubatse igikumba cy’ihene zizajya zifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Ibi byiyongeraho ko bizajya bituma ababyeyi bahisha abafite ubumuga babareka bakajya ahagaragara, kuko hari ikigo kibashyigikiye kandi kibafasha.

Mu Karere ka Nyamasheke umuryango RNADW utangaza ko uhafite abanyamuryango 80, kandi hari abandi bataragerwaho n’ubufasha.

Mukankusi Athanasie, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko babonye umufatanyabikorwa wari ukenewe.

Ati "Tubyakiriye neza kuko tubonye umufatanyabikorwa umenya ibibazo by’abafite ubumuga bw’abatumva n’abatavuga, twizera ko ugiye kuba umwanya wo kubakura mu bwigunge, kubigisha no kubafasha kugira imibereho myiza n’iterambere, kandi muri ubu bworozi bazajya baganira ku bibazo bagira natwe bitworohere kubimenya no kubikemura."

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko barinze bakura batarabona amasomo y’ururimi rw’amarenga, naho abandi ngo ntibari bafite ubumenyi ku by’imyororokere.

RNADW yaguze ubutaka bazajya bakuramo ubwatsi bw'ihene
RNADW yaguze ubutaka bazajya bakuramo ubwatsi bw’ihene

Uwogushimwa Mariam wahawe akazi ko gukora mu rwuri rw’ihene, avuga ko bizera ko ntawe uzongera gusabiriza.

Ati "Iki kigo kigiye guca umuco wo gusabiriza ku bafite ubumuga, kuko tuzajya tuza gukora duhembwe. Tugiye kugira urukundo mu muryango, kuko nkanjye data umbyara yatangiye kunyishimira kuko nkora nkazana amafaranga, mu gihe nahoraga nicaye mu rugo mbasaba buri kintu cyose."

Uwogushimwa avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahohoterwa mu miryango kuko bumva ntacyo bashobora, ndetse n’abana ntibajyanwa mu ishuri.

Uwineza Jean Aimé usanzwe abana n’undi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, avuga ko bigoye kubona akazi ku muntu ufite ubumuga.

Ati "kubera benshi batazi ururimi rw’amarenga biragoye gushaka akazi ukakabona, ubu baduhaye aho duhurira, tuzajya tuganira ku bibazo byacu. Abatazi ururimi rw’amarenga barwigishwe. Hanyuma nzajya nza gukora hano mbone amafaranga kandi nibampa ihene nshobore kuzorora nanjye mbone ubushobozi."

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga agaburira ihene bahawe
Umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga agaburira ihene bahawe

Abafite ubumuga bavuga ko badakunze kujya mu buyobozi, kuko bigorana kumvikana, bagasaba ko ururimi rw’amarenga rwigishwa abafite ubumuga bose, ariko rukwiye kwigishwa n’abakora kwa muganda, mu nzego z’ibanze no z’umutekano kugira ngo nibabasanga bashobore kumvikana.

Umuryango RNADW ufite abanyamuryango 3,200 mu Rwanda, kandi ugiye gukomeza kugera mu turere gufasha abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka