Nyamasheke: Guverineri yasabye inzego z’ibanze gukurikiranira hafi imihigo y’ingo

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze uhereye ku mudugudu gukurikirana imihigo y’ingo z’abaturage.

Guverineri Munyantwari Alphonse asaba abayobozi gukurikirana imihigo yo mu ngo z'abaturage
Guverineri Munyantwari Alphonse asaba abayobozi gukurikirana imihigo yo mu ngo z’abaturage

Ni nyuma y’imurikabikorwa ry’Akarere ka Nyamasheke aho mu baturage baryitabiriye bamwe bagaragaje ko bayifite ariko hakaba hari abandi batayifite kandi ari yo musingi w’imihigo y’akarere.

Adrien Habimana, umwe mu bitabiriye iri murikabikorwa avuga ko we imihigo y’umuryango ayifite ahereye ku by’ingenzi bidahambaye cyane ariko kandi bishobora kugoboka urugo igihe icyo ari cyo cyose.

Ati “mfite ikayi yanjye y’imihigo byaba ibyo nzakora ejo, ejobundi, uko nzatanga mituweli, uko nzarihira abana ku ishuri, ibyo tuzambara n’ibindi, ikindi kandi burya guhiga mu rugo bihera ku kantu gato, akarima k’imboga ukagenda uzamuka gutyo. Burya udafite imihigo y’urugo ntacyo wageraho.”

Abayobozi kuva ku rwego rw'umudugudu basabwe kumenya no gukurikirana imihigo abaturage bahiga kuko ari yo shingiro ry'iterambere
Abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu basabwe kumenya no gukurikirana imihigo abaturage bahiga kuko ari yo shingiro ry’iterambere

Ibi Habimana arabivuga mu gihe ku rundi ruhande mugenzi we Aphrodis Ngaboyisonga avuga ko nta mihigo afite kandi azi neza ko imihigo y’umuryango ari yo musingi w’iterambere ry’umuryango mu rugo. Icyakora ngo hamwe n’inama bagiriwe n’ubuyobozi yatashye yiyemeje guhiga hamwe na bagenzi be badafite imihigo.

Ati “Muri make ikintu nkuye hano ndagera imuhira mpite nshyira mu bikorwa iyo kaye y’imihigo. Nzorora, Nzatera insina za kijyambere, …inama bampaye zanyigishije kuko zizatuma ngira icyo nimarira.”

Kuba umuturage yaba adafite imihigo ndetse n’uyifite akaba atazi icyo yakora ngo ayese, ni ikibazo Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yasanze gikwiye gukemurwa bihereye ku Mukuru w’Umudugudu, inzego zose zikegera umuturage zigakurikirana imihigo ye, yongeraho ko nibabikora neza hashobora kuziyongeraho agahimbazamusyi.

Ati “Abakuru b’Imidugudu mwe mwegereye abaturage ndagira ngo mbasabe guhagurukira imihigo ihindura imibereho y’ingo z’abaturage tuyikurikirane. Birashoboka ko ingo zigira isuku kandi nimubikora tuzabaha amagare mwasabye.”

Abaturage biyemeje gukorera ku mihigo baba abari babisanganywe n'abatari babisanganywe
Abaturage biyemeje gukorera ku mihigo baba abari babisanganywe n’abatari babisanganywe

Nyuma yo kumurikirwa ibibakorerwa bishingiye ku mihigo hamwe n’inama z’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, aba baturage bavuga ko basanze hari uruhare rwabo batashyizemo ngo bafashe ubuyobozi kwesa imihigo. Abaganiriye na Kigali Today bahise bagaragaza uko bagiye guhiga cyane ko nta kintu kigoye kirimo.

Akarere ka Nyamasheke muri uyu mwaka w’imihigo wa 2018-2019 kahize imihigo 65 irimo 23 yo mu bukungu , 30 yo mu mibereho myiza na 12 yo mu miyoborere myiza. Ubuyobozi buvuga ko mu gihe hasigaye amezi atageze kuri abiri ngo uyu mwaka w’imihigo urangire, bageze hejuru ya 80%. Umwaka ushize bakaba bari ku mwanya wa 17/30, aka karere kandi kakaba karigeze kaza ku mwanya wa mbere muri 2008.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka