Nyamasheke: Batatu bafashwe bakekwaho kwica umucuruzi wa Mobile Money

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, yafashe abagabo batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa wacuruzaga Mobile money.

Abafashwe ni Uwimpuhwe Denis, Nsengimana Paul na Ishimwe Steven bakaba bafatiwe ahantu hatandukanye biturutse ku iperereza ryakozwe ku rupfu rw’uwo mukobwa witwa Nyampinga Eugénie, wishwe ku itariki ya 13 Mata 2022 mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kirimbi, Akagali ka Cyimpundu, Umudugudu wa Buha.

Umurambo we wabonetse muri metero 200 uvuye aho yari atuye ubonwa n’ababyeyi be.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bafashwe basanganywe telefoni ebyiri za nyakwigendera n’igikapu cye, icyuma bakoresheje bamwica, hamwe n’amafaranga bamwambuye umunsi bamwiciyeho.

Yagize ati "Iperereza ryatangiye nyuma y’aho ababyeyi ba nyakwigendera bahamagaye Polisi bamenyekanisha igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe umwana wabo. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha ababikoze, nibwo ku itariki ya 14 Mata hafashwe Nsengimana Paul wakekwaga n’abaturage kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera."

Yongeyeho ko hakozwe iperereza mu bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hagenzuwe Telefone ya nyakwigendera basanga irimo gukoreshwa na Uwimpuhwe Denis, nibwo ku itariki ya 16 Mata 2022, nawe yafatiwe iwe mu rugo ari kumwe n’umuvandimwe we wo kwa nyina wabo, Ishimwe Steven, bose bahise bafatwa barafungwa.

Ati "Uwimpuhwe na Ishimwe bafatwanywe telefone ebyiri za nyakwigendera, bakaba bahise biyemerera ko bafatanyije na Nsengimana mu kwica Nyampinga.

Abapolisi basanze mu rugo rwa Nsengimana amafaranga ibihumbi 177 yari yahishe mu gisenge cyo mu cyumba yararagamo, na yo yibwe Nyakwigendera ku munsi bamwicaga.

Abafashwe kandi beretse abapolisi aho bajugunye icyuma bakoreshe bica nyakwigendera, mu bwiherero butakoreshwaga buherereye mu Murenge wa Macuba, Akagali ka Mutongo, bakaba ari naho baje kugisanga."

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ruharambuga, ngo hakurikizwe amategeko, nk’uko byagaragajwe n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 107 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko,
umuntu wica undi abishaka, aba akoze
icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abobantu ntibakwiye kuba muri Societe nyaRwanda nuko igihanocyokwica cyavuyeho bakwiye urupfu.

Ukuriniyesu Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

Babakanire urubakwiye kbx

Uwimana Fidel yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Nshimye akazi gakomeye kakozwe na polisi gusa nalikurushaho iyo numva ko abo bicanyi barashwe bagapfa bogapfanabi

lg yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Mubuzima si nkunda gutanga comments ark nsomye iyi nkuru birandenga pe! Nukuri haracyariho abantu bameze nkintamaswa ibi ntibyari bikwiye
Bahanwe byintangarugero kd na famille ye bayigenere impozamarira ntibirangirire muri gereza gusa! Anyway reka nshimire police y’Urwanda service nziza idahwema kugaragaza

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka