Nyamasheke: Aragira inama abantu yo kudaheranwa n’ipfunwe ryo kuvukira mu bakene
Pasitori Nzabonimpa Canisius ayobora itorero rya ADEPR paruwasi ya Rwahi mu karere ka Rusizi, avuga ko nubwo yavukiye mu muryango w’abakene ubu ageze ku rwego rwo kwicarana n’abantu bakomeye avuga igifaransa n’icyongereza nk’abazungu.
Uyu mupasiteri ngo yavukiye mu muryango w’abakene cyane babonaga ibyo kurya ku buryo bugoranye, avuga ko papa we witwaga Rufayire (Raphael) yabohaga ibiziriko by’ihene, ndetse akaba ariko kazi gakomeye yakoraga ugereranyije n’abo yakomotseho.
Avuga ko n’ubwo iwabo bari abatindi nyakujya bitababuzaga kuzana abapfumu ngo basengere urugo rwabo bakazana ibintu bakabitabika mu nzu ibindi bakabirenza urugo ngo baratsinda abarozi n’ibirwara.
Kubera uruhererekane rw’ubukene bw’umuryango n’ubujiji bwaranze umuryango wabo, we yiyumvishaga ko ariko Imana yabipanze ko nta kindi yakora kugira ngo abe yabasha gutera imbere nk’abandi ndetse akemeza ko hari benshi bafite iyo myumvire ko ntacyo bazigezaho bagendeye ku mateka y’ibyo babona iwabo, bakiyumvisha ko ari umwaku wabagendereye kuzageza isi irangiye.

Pasitoro Nzabonimpa avuga yaje gukizwa afite imyaka 15 mu 1973, akazamukira mu itorero akaba ageze ku rwego rwo kwicarana n’abantu bakomeye avuga igifaransa n’icyongereza nk’abazungu mu gihe byari bizwi ko umuryango wo kwa Rufayire ari kwa bene ngofero.
Abisobanura agira ati “hari abantu baremajwe n’ibikomere by’aho bakomoka bakibwira ko bafite umukoshi (umwaku) mu miryango yabo, bagahora muri ubwo bujiji, nyamara nabonye ko Imana ihindura amateka, tukiyubaka tukubaka n’abadukomokaho, nta muntu ukwiye kugira ipfunwe ry’aho akomoka cyangwa se uko yaremwe”.
Pasitoro Nzabonimpa yabwiye abaturage ba Nyamasheke ko Imana yabahaye ubwenge kandi ko nabo bashobora gukira kabone n’ubwo baba baravukiye mu miryango ikennye cyane, buri muntu wese agashyiraho ake akarenga ibikomere yatewe no kuba yarakuriye mu bukene ahubwo akubaka ejo heza.
Yagize ati “kubera twakuriye ahantu habi, ubu abenshi usanga nta nzara z’amano bafite, abandi zakuwemo n’amavunja abandi basitara kubera kutambara inkweto, nyamara ibyo turabirenga tukagira amateka mashya tukubaka abo tuzabyara natwe ubwacu tukubaka imiryango yacu”.
Pasitoro Nzabonimpa avuga ko ababyeyi be bamaze kwitaba Imana, akishimira ko nibura mu muryango we habonetse umuntu ukomeye kandi ukunda Imana akemeza ko n’abandi bose badakwiye guheranwa n’ipfunwe iryo ariryo ryose, kuko iyo batsinze ibyo bibwira mu mutwe bagera kuri byinshi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni benshi baba baravukiye mubakene ariko bikarangira aribo b akire igihugu gifite , erega umutu kuba adahita aho avukira ntibagakwiye rwose kumutera ipfune habe nagato ahubwo ikiba kibabaje nuko ahubwo kugiti cyawe wahitamo kuba umukene aho niho haba hari ikibazo, ukigira umunebwe , ntukore bihagije