Nyamasheke: Akarere kakoze amakosa mu kwandika kontaro bigateza ibibazo

Ubwo akarere ka Nyamasheke kitabaga komisiyo ishinzwe imicungire y’imari n’umutungo wa Leta (PAC) mu nteko ishinga amategeko, tariki 14/10/2014, karezwe gusesagura umutungo wa leta no gutangira ubusa ibya leta babikoze nkana, aho byagaragaraga muri kontaro bagiranye na rwiyemezamirimo bari bahaye isoko bakamuha amafaranga menshi yakomeje kwibazwaho.

Abagize PAC bavuze ko ari ugusesagura umutungo wa leta no gutangira ubusa ibya Leta bikwiye kuryozwa ababigizemo uruhare, ubutabera bugakora akazi kabwo.

Nk’uko bigaragara mu masezerano bagiranye n’isosiyete yitwa SOCODIF yari hagarariwe na Ngabonziza Jean D’Amour yagiranye n’akarere ka Nyamasheke, yari ifite amamodoka yatwaraga ibikoresho byo kubaka umuhanda Hanika-Peru- Kivugiza aho buri saha yishyurwaga amafaranga ibihumbi 560, mu gihe amakamyo ye 5 yakoraga hagati y’amasaha 7 n’amasaha 8 ku munsi, akaba yarakoze iminsi igera kuri 32.

Facture Rwiyemezamirimo yishyurijeho igaragaza ko amakamyo yakodeshwaga ibihumbi 560 ku munsi aho kuba ku isaha.
Facture Rwiyemezamirimo yishyurijeho igaragaza ko amakamyo yakodeshwaga ibihumbi 560 ku munsi aho kuba ku isaha.

Ibi badepite bavuze ko bitangaje kandi ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa ko ibya leta bitangwa gutya kuko bemeza ko aya mafaranga ari menshi cyane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko habayeho kwibeshya mu nyandiko z’amasezerano bagiranye na rwiyemezamirimo, aho umurongo w’amakamyo yabarwaga ku isaha yayashyize ku murongo umwe n’uw’amakamyo atanu abarirwa uko yakoze ku munsi.

Habyarimana Jovith, ushinzwe kuvugira akarere ka Nyamasheke avuga ko habayeho amakosa mu myandikire aho kwandika ikamyo ku munsi (camion par jour) bakandika ikamyo ku isaha (camion par heure), ibi ngo byatumye habaho kutavuga rumwe ariko ko bigaragara neza mu nyandiko ko hatishyuwe rwiyemezamirimo ku kazi yakoze ku isaha.

Agira ati “habayeho kwibeshya uwanditse muri colonne y’aho bashyize amakamyo ahemberwa ku isaha aho gushyiraho ahemberwa ku munsi, gusa ikigaragaza ko nta bya leta byatangiwe ubusa ni uko inyemezabwishyu dufite ndetse n’izo rwiyemezamirimo yaduhaye byemeza ko twamwishyuye ku byo yakoze ku munsi”.

Habyarimana Jovith avuga ko habayeho amakosa mu kwandika igiciro aya amakamyo yakodeshwagaho.
Habyarimana Jovith avuga ko habayeho amakosa mu kwandika igiciro aya amakamyo yakodeshwagaho.

Habyarimana avuga ko amakamyo yahabwaga ariya mafaranga aremereye cyane kandi yatwaraga ibintu byinshi bitandukanye n’amakamyo asanzwe amenyerewe kuko ikamyo imwe yikoreraga toni 15 inshuro imwe bityo bikaba bidakanganye kuba yakwishyurwa amafaranga angana kuriya ku munsi.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bufite inyandiko zose zemeza ko nta mafaranga ya leta yasohotse ku buryo bw’umurengera cyangwa se ku buryo busesaguwe kandi ko ibyabaye byose byaciye mu ipiganwa.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 5 )

IBI NI BIKE KUBIKORERWA I NYAMASHEKE, HARI NAHO BISHYURA IBITAKOZWE IYO UGIZE ICYO UVUGA BARAKWIRENZA BAKAGUHIMBIRA IBYAHA NKUKO BYAGENZE KUBAKOZI BARENGANIJWE. IYO BABUZE IBYAHA BAKORESHA ABANDI NGO BAGUTE MU CYAHA CYA RUSWA NKUKO BYAGENZE.

FAIDA yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

NYAMASHEKE URENGANYA ABAKOZI UZAGEZAHE? UWAROZE BA HABYARIMANA BAHAKORERA NTIYAKARABYE! UYU SE JOVITH ARAVUGA IKI HARI UYOBEWE IKI KIBAZO NUKO KIMEZE? WERE KWIHA URWA MENYO NGO URAVUGIRA AKARERE> KABAYE URUGO RWAWE RYARI? IYO LETA ISHAKA KUBAKURIKIRANA NIYO UKORERA AKARERE RERO SI URUGO RWAWE. HARI UTAZI KO WANANIWE KUYOBORA UMURENGE WA NYABITEKERI ABATURAGE BAHO NTIBARI BAGIYE KUKWIVUGANA UWO WIYITA JEAN BAPTISTE AKAKUVANAYO? HARI UTAZI KO IMODOKA YAWE NA YO IRI MUZANYEREJE UWO MUTUNGO WA LETA? MURI DEFENDA ARIKO MWISOBANURA ARIKO IMANA YO NTIKENEYE KO WAYISOBANURAHO KUKO IRAZI AMANYANGA YANYU KANDI URETSE YO IZABANYUZAMO UMUKUBUZO ABISI BO BAMEZE NKABANANIWE KUKO RUSWA MWAMENYE NGO MUDAKURIKIRANWA IRAHAGIJE.

FIDELE yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

HAKENEWE UMUYOBOZI UDAKORERA INDA YE, HABYARIMANA IKITARIMO INYUNGU ZE BWITE NT GACIRO AGIHA, ARIKO IRI SOKO YARIRYAMYEHO NA JEAN PIERRE KARAHAVA.

SILAS yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

IBI BIRARENZE NYAMASHEKE BAYIVUZE KERA ARIKO INZEGO ZOSE KUVA KU NTARA , MINALOC, UMUVUNYI, ETC ZIKABIRENZA AMASO KUGEZA ABAKOZI BASHIZE NTAKIYOBERANYE.

NDI yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

IBYO AKARERE KAVUGA NI UKWIRWANAHO ARIKO BIRAZWI KO IZO MODOKA ARI IZA HABYARIMANA JEAN BAPTISTE NUYU JOVITH IYE YAKOZEMO . GIHAMYA NI SHEKI GITIFU JEAN PIERRE YAFATANYWE UWO MUYOBOZI WIYO COMPANY YAMWISHYURAGA BAGABANA NONE AKABA YARAGIZWE UMWERE KUBERA GUTANGA AKANTU! KABAHIZI CELESTIN YARABIVUZE NA WE KANDI BYARI BIZWI. IYO V 8 SE ABANTU BIBWIRA KO YAVUYE HE? ABAKOZI BABIGARAGAZAGA NGO BIKOSORWE NTIBAHOHOTEWE BOSE BABIREBA? HABYARIMANA JEASN BAPTISTE NA NDAGIJESHITANI JEAN PIERRE BAKWIYE KUBIBAZWA NABO BA ENGINNEERS BABAFASHAGA BEMEZA IBITAKOZWE KUKO IBIOBERA I NYAMASHEKE NTAHANDI BIBERA MURI IKI GIHUGU.

temoignage yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka