Nyamasheke: ADEPR yatashye urusengero rufite agaciro ka miliyoni 289

Abakirisito b’Itorero rya ADEPR bo muri Paruwase ya Rwesero mu karere ka Nyamasheke, ku cyumweru, tariki 23/12/2012 batashye urusengero rwuzuye rutwaye amafaranga asaga miliyoni 289.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Sibomana Jean, yashimiye abakristo ba Rwesero ku bufatanye n’imbaraga bagaragaje mu kubaka iyo ngoro y’Imana yubatse mu murenge wa Kagano, akagari ka Ninzi mu mudugudu wa Kavune.

Ni urusengero bigaragara ko rwubatse ku buryo bugezweho, rwagutse ku buryo abakirisito bashobora kwicara ku cyiciro cyo hasi cyangwa se hejuru muri Etage.

Urusengero rufite ahi bicara hasi no hejuru.
Urusengero rufite ahi bicara hasi no hejuru.

Mu muhango wo gutaha uru rusengero, umushumba wa Paruwase ya Rwesero, Pasiteri Hakizamungu Joseph, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu iyubakwa ry’uru rusengero kandi ashima Imana yashoboje abakirisito gukora iki gikorwa bigaragara ko cyatwaye imbaraga.

Muri miliyoni 289 n’ibihumbi 322 zakoreshejwe mu kubaka urwo rusengero, abakirisito ubwabo batanze miliyoni 239 n’ibihumbi 388.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste na we yagaragaje ibyishimo atewe n’iyi nyubako y’Imana yuzuye mu karere ayobora maze abwira abakirisito ko kuba uru rusengero rwiyubashye rwuzuye bigaragaza ko ibitekerezo byose bifite intego nziza nta kibibuza kugerwaho.

Bureau ya ADEPR ku rwego rw'Igihugu yari yaje i Nyamasheke gutaha Urusengero rwa Rwesero.
Bureau ya ADEPR ku rwego rw’Igihugu yari yaje i Nyamasheke gutaha Urusengero rwa Rwesero.

Itorero rya ADEPR rya Rwesero ryavutse mu mwaka w’1992 ariko umutingito washegeshe uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu mwaka wa 2008 wangije bikomeye urusengero rwari ruhari.

Icyo gihe, abakristo bafashe umwanzuro wo kurusenya bubaka urusengero rufatika kandi rutapfa guhungabanywa n’umutingito ubonetse wose.

Paruwase ya ADEPR ya Rwesero igizwe n’imidugudu y’Itorero 10 ikaba ibumbye abakirisito bagera ku 5248.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 4 )

Uw’iteka yakoze ibikomeye,natwe turishimye,iyo ubyitegereje nk’umuntu ubona bitashoboka,ariko ku mana ni ubufindo.Uwagize icyo akora cyose kuri uru rusengero Imana Izamuhe iherezo ryiza,nicyo tumusabiye kandi akiri no mu isi umugisha w’Imana uzamukurikirane,Halleluya

richard gatarayiha yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro kubera iyi nyubako. Ihe umugisha abantu bose batanze imbaraga zabo.

HABIMANA Japhet yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

Iriya nyubako ihesheje IMANA ICYUBAHIRO.Abagize uruhare bose kuri yo Imana ibahe umugisha.Amatorero arebereho kubaka nka yo ndetse kurusha ho.

BAZIMAZIKI Balthazar yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

NUKURI BIRASHIMISHIJE CYANE,KUGERA KURI KIRIYA GIKORWA BIRAREMEREYE CYANE, UWUBAKA INZU Y’IMANA NAWE IZAMWUBAKA! COURAGE MU KUBAKA UMURIMO!!!!!!!!!!
IMANA IBAHE UMUGISHA!

SAFARI DOMINIQUE yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka