Nyamasheke: Abayisilamu batishoboye bafashijwe kubona “Ifutari”

Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda n’abaterankunga bawo bo muri Turukiya baremeye Abayisilamu batishoboye bo muri Nyamasheke kubafasha kurangiza neza igisibo cya Ramadhani.

Amayisilamu b'i Nyamasheke bavuga ko kubura Ifutari byatumana badasiba uko bikwiye
Amayisilamu b’i Nyamasheke bavuga ko kubura Ifutari byatumana badasiba uko bikwiye

Abo Bayisilamu 200, bashyikirijwe iyo mfashanyo irimo umuceri, isukari, kawunga n’amavuta, tariki ya 08 Kamena 2017.

Uko ari 200 buri wese yahawe ibiro 10 by’umuceri, ibiro 10 by’isukari, ibiro 25 bya kawunga na ritiro indwi z’amavuta.

Bavuga ko ayo mafunguro bahawe azwi nk’Ifutari azakuraho imbogamizi zatumaga badasiba uko bikwiye ku Bayisilamu; nk’uko Musemakweri Haruna abisobanura.

Agira ati “Hari igihe nicaga igisibo kubera kubura icyo ndya naba nabwiriwe nabona icyo ndya sinkirye nasibaga rimwe ubundi sinsibe ariko ubu ngiye gukora igisibo neza.”

Mugenzi we witwa Mukankudwa Firidausi agira ati “Ifutari twabonye twayishimye kandi yatunyuze turashimira Imana ko tuzayikoresha kugeza igihe igisibo cyacu kizarangirira.

Igihe ntayibonaga sinafungaga kubera ko sinabwirirwa ngo mfunge ntabonye Ifutari ariko nkubungubu nayibonye ngomba gufunga kuko mbonye ifunguro.”

Abayisilamu b'i Nyamasheke batishoboye bahawe ibiribwa birimo umuceri, isukari, kawunga n'amavuta
Abayisilamu b’i Nyamasheke batishoboye bahawe ibiribwa birimo umuceri, isukari, kawunga n’amavuta

Imamu w’Akarere ka Nyamasheke, Hakizimana Khalid avuga ko iri funguro ry’Ifutari rizafasha Abayisilamu batishoboye. Yabasabye kwiyegereza Imana muri iki gihe cy’igisibo birinda amakosa.

Agira ati “Birafasha Abayisilamu batishoboye gusiba neza dore ko ubona ko bamwe basibaga badafite uburyo bwo gufungura nimugoroba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Witiranyije igisibo cya kiisilamu n’icya gikirisitu.
Muri isilamu,igisibo ntibivuga kutarya ibyo wakundaga. Ahubwo ni ukureka kurya no kunywa n’ibyishimo byabashakanye guhera umuseke utambitse 04h42 kugeza izuba rirenga 17h58. Wirinda cyane n’ibyaha wari usanzwe ugomba kudakora. Gusiburukuka nabyo wirinda kurya ugakabya.
Igisibo nticyataye umwimerere wacyo rero kubirebana na Islamu.
Urakoze.

Uthman yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Abasobanukiwe na Islam neza munsobanurire. Ubundi igisibo ni igihe cyo kwigomwa ibyo wakundaga no kwibabaza. None niba umuntu atarasanzwe afite ibyo kurya hanyuma ukabimuha mu gisibo ubwo uba umufashije gusiba. Ese uwari usanzwe yirira akawunga cyangwa igitoki n’ibishyimbo hanyuma akabika amafaranga yo kujya arya inyama n’ifiriti mu gisibo ubwo aba asiba cyangwa aba ari igihe cyo kwibeshaho neza. Ndakeka igisibo kiri guta umumaro n’igisobanuro byacyo. Sinkeka ko Intumwa y’Imana Mouhamad ariko yabyigishije.

KKS yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka