Nyamasheke: Abaturage barinubira kubura servisi ku wa mbere mu karere
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baje gushaka abayobozi kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014 bavuga ko babangamiwe n’inama y’abakozi b’akarere iba buri wa mbere ikamara umunsi wose kuko bigoye kubona umuyobozi kuri uwo munsi ngo abakemurire ibibazo baba bafite.
Umukobwa udashaka ko amazina ye atangazwa yageze ku karere mu ma saa tatu avuga yaje kureba umuntu wamukemurira ikibazo afite ku karere ariko akaba ataramubona kugeza ubwo yatangazaga ibi, mu ma saha ya saa saba z’igicamunsi.
Agira ati “nageze hano kare nshaka kubonana n’umuyobozi, bambwira ko ari mu nama, nta kundi ndamutegereza kugeza aje, ibyo nagombaga gukora ndabihagarika”.
Undi mugabo nawe udashaka kuvuga amazina ye ngo amaze iminsi abura serivisi ku karere ku munsi wo kuwa mbere akibaza niba utabarirwa mu minsi y’akazi akifuza ko uwo munsi wabwirwa abaturage ntibagate akazi kabo baje kureba abayobozi kuri uwo munsi kandi bataboneka.
Yagize ati “naje mfite ikibazo kihutirwa ariko nabuze uwo nakibwira batubwiye ko bari mu nama none tugeze ku gicamunsi tutarabona abayobozi”.

Umusore w’umwarimu ngo yageze ku karere mu masaha ya saa moya ariko arinze ageza mu ma saa munani atarabona ubuyobozi akavuga ko bimubabaje kuba yishe akazi umunsi wose, ko ariko abayobozi bakwiye icyubahiro cyabo, gusa nawe yemeza ko atari ubwa mbere yirirwa ku karere ku wa mbere ariko ngo yibwiraga ko byabaye uwo munsi gusa none bimugendekeye kwa kundi.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, avuga ko bidakwiye ko inama y’abakozi yo ku wa mbere yamara amasaha arenze abiri ariko ko byaba bibabaje kurushaho niba hari abaturage babura serivisi kubera iyo nama.
Yagize ati “byaba bibabaje niba hari abaturage babura abayobozi ngo bari mu nama, twasabye ko iyo nama y’abakozi itarenza amasaha abiri niba irenza aho ntabwo bikwiye”.
Mu igenzura ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), baherutse gusohora raporo ivuga ko abaturage ba Nyamasheke bagaragaje ko batishimiye uburyo bahabwa serivisi n’abayobozi muri aka karere.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|